Bitunguranye, Manny Pacquiao yatsinzwe n’uwahoze ari umwarimu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 2 Nyakanga 2017 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Umunya-Philippines, Manny Pacquiao, wamamaye mu mukino w’iteramakofe, yatsinzwe mu buryo butunguranye n’Umunya-Australia, Jeff Horn, mu mukino wabereye imbere y’abafana ibihumbi mirongo itanu kuri Stade ya Suncorp.

Manny Pacquiao, umaze kwamamara mukino w’iteramakofe yavuzwe cyane mu 2015 ubwo yahanganaga n’umunyamerika Floyd Mayweather mu mukino wari waravuzwe kuva mu 2009.

Kuri iki Cyumweru yari yakinnye n’umunya-Australia umaze imyaka 10 muri uyu mukino nyuma yo kureka akazi k’ubwarimu Jeff Horn. Byari byitezwe ko nta kabuza Pacquiao aza gutsinda ariko mu buryo bwatunguye benshi, akanama nkemurampaka kemeje ko atsinzwe ku manota 117-111, 115-113, 115-113.

Bombi bakinaga mu cyiciro cy’abatarengeje ibiro 67 gusa ugutsindwa kwa Pacquiao wateye mugenzi we ingumi 182 kuri 92, kwatumye abakurikiye uyu mukino binubira ibyemejwe n’akanama nkemurampaka.

Nka Lennox Lewis ufite umudari w’isi inshuro eshatu muri iki cyiciro, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko bitumvikana uburyo Horn yatsinda asa n’utigeze arwana.

Uku gutsindwa kwa Pacquiao gutumye mu buzima bwe mu mikino 59 yakinnye atsindwa irindwi akanganya ibiri mu gihe Horn we mu mikino 17 amaze gukina ataratsindwa ariko yanganyije inshuri imwe.

Imibare y’ibyavuye muri uyu mukino igaragaza ko mu bipfunsi 92 Horn yateye muri byo 73 byari bikomeye.

Pacquiao yaherukaga gutsindwa na Floyd Mayweather ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mukino wahenze kurusha indi yose mu mateka y’isi aho ubarirwa miliyoni zisaga 300 z’amadolari ya Amerika, no kurebwa n’abantu bari hagati ya Miliyoni 2,5 na miliyoni 3 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Imibare y’ibyavuye muri uyu mukino igaragaza ko mu bipfunsi 92 Horn yateye muri byo 73 byari bikomeye
Pacquiao yateye mugenzi we ibipfunsi 182 kuri 92
Abantu benshi batunguwe no kubona Manny Pacquiao atsindwa
Horn yatsinze umukino we wa 17

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza