00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Carl Tundo yigaragarije ab’i Remera ku munsi wa mbere wa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Umunya-Kenya Carl Tundo uhabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu Modoka kugeza uyu munsi, yagaragaje ko ashobora kwitwara neza muri Rwanda Mountain Gorilla Rally ya 2021 yatangijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Ukwakira 2021, asiga abandi ku gace kihariye kakiniwe kuri Stade Amahoro.

Rwanda Mountain Gorilla Rally yongeye gukinwa ku nshuro yayo ya 17, nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2020 itabaye kubera icyorezo cya COVID-19.

Kuri iyi nshuro, yitabiriwe n’abarimo abapilote batatu bayoboye Shampiyona Nyafurika muri uyu mwaka ari bo Carl Tundo wo muri Kenya, Umunyafurika y’Epfo, Guy Botterill n’Umunya-Uganda Yasin Nasser.

Iri siganwa ryo mu Rwanda ribanziriza irya nyuma rizakinirwa muri Afurika y’Epfo mu kwezi gutaha k’Ugushyingo, ryatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ari kumwe na Gakwaya Christian uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa mu Modoka.

Subaru Impreza N11 y’Abanyarwanda Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude batwaye Rwanda Mountain Gorilla Rally ubwo iheruka kuba mu 2019, ni imwe mu modoka 15 zitabiriye isiganwa ry’uyu mwaka rizasozwa ku Cyumweru, tariki ya 24 Ukwakira 2021.

Agace kihariye kakinwe kuri uyu wa Gatanu, kuri Stade Amahoro, kasize Carl Tundo ari we wigaragaje aho yakoresheje iminota ibiri, amasegonda 57 n’ibice bibiri ari mu modoka ya VW Polo, aho afatanya na Jessop Timothy.

Yakurikiwe n’Umunya-Kenya mugenzi we, Patel Karan, yasize amasegonda atatu mu gihe Guy Botterill, Giancaro Davite ukina nk’Umunyarwanda, Kimathi McRae, Nasser Yasin na Wahome Maxime bakuriyeho mu yindi myanya itatu.

Gakwaya Christian uyobora RAC, yavuze ko isiganwa ry’uyu mwaka ryihariye ko ryahuriyemo abakinnyi bakomeye bashaka kwegukana Shampiyona Nyafurika.

Ati “Isiganwa ry’uyu mwaka rifite uguhangana kunini cyangwa kuri hejuru kubera ko mu bakinnyi barimo harimo batatu bari ku rutonde rw’uyu mwaka, uwa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu bose bari hano. Umwe [Tundo] ashobora gutsinda agahita yegukana Shampiyona [Nyafurika] atiriwe ajya muri Afurika y’Epfo mu Ugushyingo.”

Batandatu bazahaguruka mbere y’abandi ku wa Gatandatu ubwo hazaba haba umunsi wa mbere w’isiganwa nyir’izina mu mihanda y’i Gako mu Bugesera ni Giancarlo Davite, Kimathi McRae, Guy Botterill, Carl Tundo, Patel Karan na Nasser Yasin.

Imihanda abasiganwa bazakoresha muri iyi minsi ibiri, kugeza ku Cyumweru, irimo ufite ibilometero umunani, ufite ibilometero 19, undi ufite ibilometero 10 ndetse n’ufite ibilometero 24. Muri rusange ibilometero bazakora byose hamwe ni 295.

Abafana bakingiwe COVID-19 kandi bafite ibisubizo byo mu masaha 72 bigaragaza ko batarwaye COVID-19, bemerewe kwitabira iri siganwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa (ibumoso) hamwe na Gakwaya Christian uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wo gusiganwa mu modoka
Imodoka 15 ni zo zitabiriye Rwanda Mountain Gorilla Rally ya 2021 izamara iminsi itatu
Subaru Impreza N11 ya Gakwaya Claude na Mugabo Claude yegeranye na Mitsubishi Lancer Evo 10 ya Giancarlo Davite na Sylvia Vindevogel nka bamwe mu Banyarwanda bakina iri siganwa
Ibirori byo gutangiza ku mugaragaro Rwanda Mountain Gorilla Rally iri kuba ku nshuro ya 17, byabereye kuri Kigali Arena
Patel Karan na Khan Tauseef bo muri Kenya, bifotoreza kuri Ford Festa- R5 bazanye mu isiganwa
Abapilote batandukanye bafashe amafoto hamwe n'abayobozi mbere y'uko isiganwa ritangira
Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude baheruka kwegukana iri siganwa, bifotozanya na Minisitiri Munyangaju ndetse na Gakwaya Christian uyobora RAC
Perezida wa RAC, Gakwaya Christian aha uburenganzira imodoka ya Carl Tundo ngo itangire isiganwa
Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa aha uburenganzira imodoka yari itwawe na Filmico Racing ya Patel Karan
Abakunzi b'umukino wo gusiganwa mu modoka bari babukereye i Remera
Agace ko kuri uyu wa Gatanu kakinwe imodoka zizenguruka kuri Stade Amahoro
Guy Botterill na Naser Yasi basiganiwe icya rimwe
Imodoka zahagurukaga ari ebyiri, zigatanguranwa
Bamwe baboneyeho gufata amashusho y'urwibutso rw'iri siganwa riri ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu modoka
Giancarlo Davite usiganwa nk'Umunyarwanda ni umwe mu bitwaye neza ku wa Gatanu ndetse azahaguruka mbere ku wa Gatandatu
Kimanthi McRae akata hanze y'amarembo ya Stade Amahoro
Bamwe bagiye guhagarara kuri Kigali Arena kugira ngo babashe gukurikira neza isiganwa ryaberaga kuri Stade Amahoro
Bamwe mu bafana bareberaga isiganwa hejuru, imbere muri Stade Amahoro
Carl Tundo akeneye kwegukana Rwanda Mountain Gorilla Rally kugira ngo yizere gutwara Shampiyona Nyafurika ya 2021
Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, imodoka zizakinira mu mihanda y'i Gako mu Bugesera

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .