00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: U Rwanda rwabonye intsinzi ya mbere mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Ukwakira 2021 saa 12:38
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Cricket yatsinze iya Seychelles ku kinyuranyo cy’amanota 78, ibona intsinzi ya mbere mu mikino itatu imaze gukina mu irushanwa Nyafurika ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu bagabo “ICC Men’s T20 World Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A” riri kubera mu Rwanda kuva tariki 16 Ukwakira 2021.

Muri uru rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Australie mu 2022, u Rwanda rwatsinzwe imikino ibiri ibanza rwahuyemo na Ghana ndetse na Uganda.

Mu mukino wa gatatu waruhuje na Seychelles ku wa Kabiri, Ikipe y’Igihugu ni yo yatsinze tombola, ihitamo kubanza gukubita udupira, ishaka uko yashyiraho amanota menshi.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 196 muri overs 20 (zingana n’udupira 120) mu gihe abakinnyi bane barwo ari bo basohowe hanze n’aba Seychelles.

Igice cya kabiri cyatangiye Seychelles isabwa gukuraho icyo kinyuranyo cyashyizweho n’abasore b’u Rwanda, ikeneye amanota 196 wongeyeho rimwe ry’ikinyuranyo (197).

Ntibyigeze biyorohera kuko abakinnyi b’u Rwanda bagaragaje urwego ruri hejuru muri uyu mukino mu kujugunya udupira bakoresheje intoki (bowling).

Imvura yatumye umukino uhagarara ubwo Seychelles yari imaze gukora amanota 23 muri overs icyenda mu gihe u Rwanda rwari rumaze gusohora abakinnyi bayo batanu.

Hifashishijwe itegeko rireba uko ikipe yatsindaga muri buri gace “over”, byemejwe ko ikipe y’u Rwanda yegukanye intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 78.

Umunyarwanda Tuyisenge Orchide ni we witwaye neza aho yatsinze amanota 100 mu dupira 60 harimo udupira dutatu buri kamwe kavuyemo amanota atandatu (18) ndetse n’udupira dutandatu buri kamwe kavuyemo amanota ane (24).

Mu yindi mukino yabaye, Malawe yashyizeho amanota 95 muri overs 20 ikina na Ghana mu gihe abakinnyi umunani bayo ari bo basohowe mu kibuga.

Ghana yegukanye intsinzi nyuma yo gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Malawi muri overs 12, aho yo yari igejeje amanota 96.

Lesotho yashyizeho amanota 26 muri overs 12 n’udupira tune ikina na Uganda mu gihe abakinnyi bayo bose basohowe mu kibuga. Uganda yakuyeho icyo kinyuranyo muri overs eshatu n’udupira tune gusa, ishyiraho amanota 27.

Undi mukino wabereye muri IPRC Kigali warangiye Uganda itsinze Eswatini amanota 76 muri overs 12 n’agapira kamwe mu gihe abakinnyi bayo bane ari bo basohowe mu kibuga. Eswatini yari yashyizeho amanota 72 muri overs 12 n’udupira tune,abakinnyi bayo bose uko ari 10 basohorwa mu kibuga.

Nyuma y’iyi mikino y’umunsi wa gatatu, Uganda iyoboye n’amanota umunani inganya na Ghana iri ku mwanya wa kabiri mu gihe ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa gatau n’amanota abiri.

Ku mwanya wa kane hari Eswatini ifite amanota abiri inganya na Malawi na Seychelles naho ku mwanya wa nyuma (wa karindwi) hari Lesotho idafite inota na rimwe.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu:

  • Malawi vs Seychelles ( Gahanga Cricket Stadium)
  • Eswatini vs Ghana (IPRC Kigali Oval)
  • Rwanda vs Lesotho (IPRC Kigali Oval)
  • Eswatini vs Seychelles (Gahanga Cricket Stadium)
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya Cricket yifotoza mbere y'umukino yahuyemo na Seychelles ku wa Kabiri
Abakinnyi ba Seychelles bifotozanya n'abatoza babo
U Rwanda rwakinnye na Seychelles rwaratsinzwe imikino ibiri iheruka
Ikipe y'Igihugu yitwaye neza mu gice cya mbere, ikora amanota menshi yayifashije gutsinda umukino
Tuyisenge Orchide yatsinze amanota 100 mu dupira 60

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .