Dr. Kashaka niwe wegukanye Transform Africa RDB Golf Tournament (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Gicurasi 2019 saa 04:54
Yasuwe :
0 0

Dr. Davis Kashaka Karegeya ni we wegukanye irushanwa rya Transform Africa RDB Golf Tournament 2019 ryabereye muri Kigali Golf Club i Nyarutarama ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi, aho abatsinze muri iri rushanwa bashyikirijwe ibihembo birimo ibikoresho by’uyu mukino mu muhango witabiriwe na bamwe mu bashyitsi bari bitabiriye inama Mpuzamahanga ya Transform Africa.

Kapiteni wa Kigali Golf Club, Dr Kashaka, ni we wegukanye igihembo nyamukuru cy’irushanwa ry’umunsi umwe ryateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, ryabereye i Nyarutarama muri Kigali Golf Club.

Abanyamuryango ba Kigali Golf Club bihariye ibihembo. Mu cyiciro cya gatatu cyarimo Dr. Davis Kashaka wagize amanota 67, Anthony Olwit yabaye uwa kabiri n’amanota 70 mu gihe Barnabas Nganga yabaye uwa gatatu n’amanota 70.

Mu rindi tsinda rya II, Sidney Mbua yabaye uwa mbere n’amanota 39 , Juma Ngali na we agira 39 mu gihe Desiré Rusatira yagize amanota 38 mu gihe mu itsinda rya gatatu, uwatsinze ari Brian Biryomumayisho wagize amanota 40, Justus Kayonga na Léonard Rucogoza bagira 38 na 35.

Mu bakina ku rwego rwisumbuye, mu bagabo, Andrew Nkwandi yatwaye igihembo gikuru n’amanota 38, Biru Rai na Louis Kamanzi baza ku mwanya wa kabiri n’amanota 35 na 34.

Mu cyiciro cy’abagore, uwatsinze ni Malvika Rawaal wagize amanota 41, Ruth Mbabazi yabaye uwa kabiri n’amanota 40 naho Melcah Kamere aba uwa gatatu n’amanota 37.

Dr. James Njeru wahembwe nk’umushyitsi witabiriye uyu muhango, yahawe igikombe n’itike ya RwandAir yo gutemberera aho azahitiramo.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Emmanuel Hategeka wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abitabiriye iri rushanwa, avuga ko ari ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruriteguye.

Ati "Ntabwo ari ugukora gusa, ni n’umwanya mwiza wo guhuriza abantu hamwe binyuze muri Golf. Ndakeka abashyitsi baryohewe n’u Rwanda cyane kuri iyi nshuro na none dukora iri rushanwa.”

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwari ruteguye iri rushanwa ryitabiriwe n’abagera ku 120, aho mu mwaka ushize ryegukanwe na Rutamu Innocent.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Emmanuel Hategeka yashimiye abitabiriye iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri
Umuhanzi Hope Irakoze niwe wasurukije abari bitabiriye ibi birori
Kapiteni wa Kigali Golf Club, Dr Kashaka ni we wari uyoboye umuhango wo gutanga ibihembo
Louis Kamanzi (iburyo) ashyikirizwa igihembo
Abanyamahirwe batatu batomboye amatike y'indege
RDB yashimiwe uruhare rwayo mu gutegura iri rushanwa

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza