Emery Bayisenge n’umukinnyi wa Pépinière FC begukanye irushanwa ry’ibigeragezo nk’ibya gisirikare (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 Kamena 2017 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda habereye irushanwa ridasanzwe ryo guhatana mu myitozo isaba ingufu, gukoresha ubwonko cyane, kwihangana no kunyura mu mitego ikomeye irimo n’umuriro w’itanura ryegukanwa na Emery Bayisenge afatanyije na Waswa Hassan.

Iri rushanwa ritegurwa na Waka Fitness ryabereye i Masaka kuri iki Cyumweru ryitabirwa n’abarenga 400 bari mu byiciro bitandukanye ariko byiganjemo urubyiruko rw’Abanyarwanda n’abanyamahanga, umwaka ushize riba ku nshuro ya mbere rikaba ryari ryitabiriwe n’abagera kuri 300.

Abaryitabira ahanini ni mu rwego rwo kwishimisha ariko bakora imyitozo ikomeye irimo kwiruka, kwivuruguta mu isayo, kurira ibikuta bigoranye, gusimbuka umuriro, kuzamuka ahantu hanyerera cyane n’ibindi bigera kuri 36.

Nyuma y’ibi bigeragezo byamaze amasaha ane, ikipe ya Emery Bayisenge usanzwe akinira Amavubi na KAC Kénitra yo muri Maroc afatanyije na Waswa Hassan ukinira Pépinière FC nibo begukanye irushanwa kimwe n’abandi bitwaye neza bahabwa ibihembo bitandukanye birimo ibikoresho bya siporo, amatike y’indege n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bayisenge yavuze ko ari ubwa mbere yitabiriye iri rushanwa kuko yari ari mu biruhuko akaba yashakaga kwishimana n’inshuti ariko yaryishimiye cyane ku buryo n’ikindi gihe azajya aryitabira uko bimushobokeye.

Yagize ati “Ni irushanwa ryiza cyane kuko rituma abantu bishimana n’inshuti. Ni ubwa mbere ndijemo ariko narikunze cyane kandi nanasaba abandi bakinnyi bagenzi banjye igihe bafite umwanya bajya baza kuko riba shampiyona zararangiye.”

Bayisenge yavuze ko icyatumye we na mugenzi we batsinda ari uko basanzwe bakora imyitozo ikomeye mu makipe yabo, bityo byinshi bakoraga bari basanzwe babikora nubwo babikoreye ahantu hadasanzwe nko mu isayo n’ikiziba.

Lambert Kadende wari uhagarariye Sebamed, umwe mu baterankunga bakuru b’iri rushanwa yavuze ko bishimiye uko ryagenze ndetse nk’uko basanzwe batera inkunga ibikorwa byafasha abantu kubaho neza bazakomeza gufatanya na Waka Fitness.

Yagize ati “Nka Sebamed twishimira gufatanya n’abantu bafite ibikorwa byiza niyo mpamvu twaje hano gukorana na Waka Fitness. Irushanwa ryabaye ryiza cyane, abantu baje ari benshi kandi bishimye.”

Muri iri rushanwa Sebamed yerekanaga amavuta afasha abantu kurinda uruhu rwabo indwara zitandukanye ziterwa n’ubukana bw’imirasire y’izuba.

Abamaze kurushanwa bajyaga kogera aha
Abana na bo bari bafite imikino yihariye
Abari bashinzwe kwandika uko abakinnyi bakurikiranye
Abarushanwa bakoraga nk'ikipe
Mu myitozo yakozwe muri iri rushanwa harimo no gusimbuka umuriro
Basabwaga kunyura hagati y'amapine ari mu kiziba
Bayisenge na Hassan mu isayo
Abakozi ba Sebamed berekana uko amavuta akoreshwa
Emery Bayisenge (iburyo) arangije icyiciro cyo guca mu isayo agiye gutangira kwiruka
Emery Bayisenge na Waswa Hassan begukanye irushanwa bahawe ibihembo bitandukanye
Hari aho basabwaga kwiruka bikoreye imizigo
Harimo kurira no kumanuka ku bikuta bitandukanye
Hassan (ibumoso) na Bayisenge (iburyo) baruhuka nyuma yo kwiruka
Irushanwa ryarimo imyitozo itandukanye
Imyitozo ikorwa muri iri rushanwa isaba kwihangana gukomeye
Sebamed yari yazaniye abantu amavuta afasha kurinda uruhu mu gihe cy'izuba ryinshi
Uyu kuzamuka byamunaniye bagenzi be bamutera inkunga

Amafoto: Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza