François na Tamara basize abandi mu gusiganwa mu tumodoka duto, ABG ihiga andi makipe (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Kamena 2019 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Irushanwa ryo gusiganwa mu tumodoka duto ‘Go-Kart Race’ ryabaye kuri iki Cyumweru i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, ryegukanwe na François Combes mu bakuru mu gihe mu bakiri bato ryatwawe na Tamara Gebbers.

Iri siganwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, RAC, ryabereye mu muhanda wo kuri Pilipili i Kibagabaga, aho wari wagabanyijwemo inshuro ebyiri hifashishijwe amapini, abasiganwa bakahazenguruka.

Ku wa Gatandatu habaye kwimenyereza utu tumodoka duto n’umuhanda, abakinnyi basiganwe kuri iki Cyumweru.

Isiganwa ryitabiriwe n’abatari bake yaba abagabo cyangwa abagore, ryabaye mu bice bibiri; icy’abakuru ndetse n’abato bari munsi y’imyaka 18 mu gihe amakipe yavuyemo abakinnyi bitwaye neza na yo yahawe ibihembo.

Mu cyiciro cy’abakiri bato, uwa mbere yabaye Tamara Gebbers, akurikirwa na Raphael Gebbers mu gihe Achille Moyer yabaye uwa gatatu.

Mu cyiciro cy’abakuru, uwa mbere yabaye François Combes, Clement Soyer aba uwa kabiri mu gihe Giancarlo Davite yabaye uwa gatatu.

Uretse Giancarlo Davite, hari n’abandi bakinnyi benshi bamenyerewe mu mukino wo gusiganwa mu mamodoka mu Rwanda bitabiriye iri rushanwa rya Go-Kart Race.

Mu makipe yavuyemo abakinnyi, Akagera Business Group (ABG) yahize abandi, iza ku mwanya wa mbere mu gihe Banki ya Kigali na Marriott Hotel na zo zashimiwe mu makipe atatu yarushije andi kuri iki Cyumweru.

Ntirushwa Helga Noella wari uyoboye aya masiganwa ya Go-Kart Race, yavuze ko bashimishijwe n’uko yagenze kuko yitabiriwe ku rwego rwo hejuru ndetse hakitabira abakiri bato bazavamo abakinyi b’uyu mukino mu minsi iri imbere.

Ati” Irushanwa ryagenze neza kurusha uko twariteganyaga kuko ryitabiriwe n’abantu benshi kurusha uko twari tubyiteze. Kuba abana baje ari benshi byadushimishije kandi natwe nibyo twifuzaga. Turi mu ntangiriro z’iri rushanwa muri uyu mwaka. Harimo abanyamahanga benshi ariko turizera ko n’abanyarwanda bazagenda biyongera.”

Yannick Dewalque, umwe mu bakinnyi b’Akagera Business Group wasiganwe, yavuze ko gutwara utu tumodoka duto bisaba ubuhanga cyane mu gukata amakorosi, asaba ko ubutaha imihanda yakwagurwa kuko yabagoye cyane.

Ati” Turiya tumodoka turihuta cyane bisaba ubukorikori. Kanzunguje cyane ntakaza amasegonda ariko nk’ikipe twitwaye neza. Mu kuzenguruka mwabonye ko guca ku wundi muntu biragoye, ubutaha bazagure imihanda.”

Muri Nyakanga umwaka ushize nibwo hamuritswe ku mugaragaro utu tumodoka duto twifashishwa muri Karting mu gihe isiganwa rya mbere ry’uyu mukino mu Rwanda ryabaye muri Kanama 2018 kuri Kigali Convention Center rikitabirwa n’abantu 70.

Yoto Fabrice, umwe mu bategura iri siganwa, yavuze ko aya marushanwa yitabiriwe n’abantu 180 muri iyi minsi ibiri ryabaye, aho bitanga icyizere ko mu minsi iri imbere u Rwanda ruzaba rufite abapilote beza muri uyu mukino.

Isiganwa ritaha rizaba mu cyumweru cya nyuma cy’uku kwezi, ribere i Huye hazanabera Rallye de Huye tariki ya 29 n’iya 30 Kamena, aho biteganyijwe ko buri kwezi hazajya haba amarushanwa ya Karting.

Umuhanda wari wagabanyijwemo ibice bibiri hifashishijwe amapini
Utumodoka duto twifashishijwe muri aya masiganwa
Aya marushanwa yitabiriwe n'abatari bake kuri iki Cyumweru
Giesen Jean Jean yagowe n'uko umuhanda wanganaga
Aya masiganwa yarimo abana benshi
Ntirushwa Helga Noella wari uyoboye aya masiganwa ya Go-Kart Race
Yoto Fabrice avuga ko irushanwa rya Karting ritaha, rizabera i Huye mu ijoro
Yannick Dewalque avuga ko bagowe n'umuhanda
ABG yahize andi makipe yitabiriye Go-Kart Race
François Combes yegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy'abakuru
Clement Soyer wabaye uwa kabiri na Giancarlo Davite wabaye uwa gatatu
Raphael Gebbers wabaye uwa kabiri mu bakiri bato

Amafoto: Hardi Uwihanganye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza