00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: Ghana yatsinze u Rwanda mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Cricket ntiyahiriwe n’intangiriro z’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, aho yatsinzwe n’iya Ghana mu mukino wa mbere wabereye i Gahanga ku wa Gatandatu.

Muri uyu mukino ufungura irushanwa , Ghana ni yo yatsinze tombola, ihitamo kubanza gutera udupira, ibuza u Rwanda gushyiraho amanota menshi.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 153 muri overs 20 zingana n’udupira 120 mu gihe abakinnyi icyenda barwo ari bo basohowe ni’kipe ya Ghana.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Ghana ifite akazi katoroshye ko gukuraho ikinyuranyo cyari kimaze gushyirwaho n’u Rwanda kingana n’amanota 153, ikarenzaho byibuze inota rimwe.

Agapira ka nyuma ni ko katanze intsinzi kuri Ghana, aho mbere yo kugatera iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika cyasabwaga amanota atatu gusa, kigateye gikora amanota atandatu (agapira karenga ikibuga kadakoze hasi).

Ibi byatumye Ghana itsinda ku manota 157 muri overs 20 .

Mu mukino wa kabiri wahuje Seychelles na Ghana, Seychelles ni yo yabanje gukubita udupira maze ishyiraho amanota 95 muri overs 20 mu gihe abakinnyi bayo bose 10 basohowe mu kibuga.

Ghana ni yo yatsinze umukino kuko yabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Seychelles, itsinda amanota 96 muri overs 10 n’agapira kamwe mu gihe hasohowe umukinnyi umwe wa Ghana.

Mu mikino yabereye ku kibuga cya IPRC OVAL, Swaziland yatsinze Lesotho nyuma yo gushyiraho amanota 194 muri Overs 20, hakavmo abakinnyi bayo bane mu gihe Lesotho byayinaniye gukuraho ako gahigo kuko muri overs 17 n’udupira dutatu, abakinnyi bayo bose bari bamaze gusohorwa.

Uganda yatsinze Malawi ishyizeho amanota 101 muri overs 11, nta mukinnyi n’umwe wayo ukuwe mu kibuga. Malawi yari yashyizeho amanota 98 muri overs 20 mu gihe abakinnyi barindwi ba Malawi ari bo basohowe mu kibuga.

Kuri iki Cyumweru ni bwo hakinwa umunsi wa kabiri, aho Lesotho yakira Seychelles i Gahanga, Malawi ikine na Eswatini guhera saa Tatu n’iminota 15.

Guhera saa Saba n’iminota 45, i Gahanga, Ghana irakina umukino wa gatatu ihuramo na Lesotho mu gihe muri IPRC Kigali, u Rwanda rukina umukino warwo wa kabiri na Uganda.

Ikipe y'Igihugu ya Cricket ntiyahiriwe n'intangiriro z''irushanwa ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi
Ghana yatsinze u Rwanda mu mukino wa mbere
Abakapiteni b'amakipe yombi muri tombola mbere y'uko umukino utangira
Ghana yakuyeho amanota yose yari yakozwe n'y Rwanda mu gice cya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .