Golf: Irushanwa rya Madaraka Day rigiye kuba ngarukamwaka mu Rwanda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 21 Kamena 2017 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Golf ritegurwa mu kwizihiza umunsi Kenya yabonyeho ubwigenge “Madaraka Day golf Tourney” ribera i Kigali rizajya riba buri mwaka mu rwego rwo gutsura umubano n’ubufatanye mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iri rushanwa ryatangiye gutegurwa mu 2015 rihuza abantu bo mu bihugu bitandukanye birimo ibyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi baba bifatanya n’Abanyakenya bakina Golf, baba ababa cyangwa abakorera mu Rwanda.

Iyi mikino itegurwa hagamijwe kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Kenya (Madaraka Day) uba tariki ya 1 Kamena. Iki gihugu cyigobotoye ingoyi y’abakoloni mu 1963.

Siddartha Shrestha ukomoka mu Buhinde uri mu bateguye iri rushanwa uyu mwaka, yabwiye IGIHE ko mu myaka itatu rimaze rikinwa, rimaze kugera ku rwego rwiza kandi rifasha cyane mu guhuza abantu akaba ari nayo ntego yaryo cyane ku buryo bamaze kwemeza ko rizajya riba ngarukamwaka.

Yagize ati “Ni irushanwa rifasha Abanyakenya baba mu Rwanda n’inshuti zabo zo mu bindi bihugu kwizihiza umunsi wa Madaraka. Ni umwaka wa gatatu riteguwe ryikurikiranya kandi rizajya riba ngarukamwaka. Abaritegura si Abanyakenya gusa bafatanya n’inshuti zabo kandi rigira uruhare mu guhuriza abakinnyi ba Golf hamwe.”

Shrestha avuga ko mu bushobozi bakusanya iyo iri rushanwa riri kuba amafaranga amwe akoreshwa mu bikorwa byo gufasha abatishoboye kandi uko imyaka ihita ni ko ubwitabire burushaho kuba bwinshi.

Uyu mwaka iri rushanwa ryabereye i Nyarutarama muri Kigali Golf Club, ryitabiriwe n’abakinnyi bagera kuri 80 mu byiciro bitandukanye birimo abagabo, abagore n’abakiri bato.

Mu bagabo ryegukanywe na Biru Rai akurikirwa na Chris Noh, mu bagore Rehema Karegeya aba uwa mbere, Jenny Linda aba uwa kabiri.

Irushanwa rya Madaraka Day rigiye kuba ngarukamwaka mu Rwanda
Iri rushanwa ribera i Nyarutarama muri Kigali Golf Club
Iri rushanwa ryitabirwa n'Abanyakenya n'inshuti zabo
Irushanwa rya “Madaraka Day golf Tourney” ritegurwa mu kwizihiza umunsi Kenya yabonyeho ubwigenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza