Golf: Muganza Tea Open 2017 izitabirwa n’abakinnyi 120 bo mu Rwanda na Uganda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 28 Kamena 2017 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’iki cyumweru u Rwanda ruzakira rimwe mu marushanwa akomeye cyane muri Golf ariyo “Muganza Tea Open 2017” rizitabirwa n’abakinnyi bagera ku 120 bo mu Rwanda na Uganda rikazanahuzwa n’irindi rya “Inter-Club Golf Championship.”

Aya marushanwa yombi yatewe inkunga n’uruganda rw’icyayi rwa Muganza Tea Factory ku bufatanye na Kigali Golf Club, azabera i Nyarutarama ahasanzwe hakinirwa umukino wa golf kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2017.

Mu gihe umwaka ushize irushanwa nk’iri ryari ryitabiriwe n’abakinnyi bagera kuri 68 bo mu Rwanda n’abanyamahanag baba mu Rwanda, kuri iyi nshuro bazikuba hafi kabiri kuko rizitabirwa n’abasaga 120 bazava mu Rwanda na Uganda nk’uko kapiteni, Dr Kashaka Karegeya David uyobora Kigali Golf Club yabitangaje.

Yagize ati “Uyu ni umwaka wa kabiri twakira amarushanwa yatewe inkunga n’umuryango wa Muganza Tea Factory na Karongi Tea Factory. Umwaka ushize yari Karongi Tean Factory Tournament naho ubu ni Muganza-Kivu Tea Factory Tournament.”

“Iri ni rimwe mu marushanwa akomeye cyane tuzagira uyu mwaka kuko rizitabirwa n’abantu benshi cyane. Hari abakinnyi 51 bazava muri Entebe Golf Club baziyongeraho aba hano mu Rwanda bose hamwe bakazaba bagera ku 120.

Umuyobozi Mukuru wa Muganza-Kivu Tea Factory, Mutangana Jean Baptiste we yavuze ko gutera inkunga umukino wa Golf abiterwa no kuba nawe yarabaye umukinnyi wawo kuva mu 1987 kugeza agiye mu za bukuru mu 2013 bityo akaba akiwufite ku mutima anawushakira icyawuteza imbere kurushaho.

Yagize ati “Ibintu byose ni ukubikunda, njye nkunda Golf. Ndi mu bashinze Kigali Golf Club mu 1988 niyo mpamvu mpora nshaka uko watera imbere.”

Mutangana David ufatanya na se, Mutangana Jean Baptiste kuyobora uruganda rwa Muganza –Kivu Tea Factory yasobanuye ko impamvu bahisemo ko uru ruganda arirwo rutera inkunga irushanwa nyamara ubushize ari urwa Karongi Tea Factory (zose zabo) rwari rwateye inkunga ari mu rwego rwo kwishimira ibihembo bibiri ruherutse kwegukana muri Afurika nka rumwe mu nganda zikora icyayi cyiza.

Iri rushanwa rizatwara miliyoni ebyiri z’amanyarwanda zose zatanzwe na Muganza Tea Factory, rizakinwa mu byiciro bitanu bitandukanye harimo abagore, abagabo ndetse n’abakuze rikazabera kuri Kigali Golf Club kuva saa moya za mu gitondo kugera saa kumi imikino ikazakurikirwa n’ubusabane ari nabwo abatsinze mu byiciro byose bazashyikirizwa ibihembo.

Muganza-Kivu Tea Factory izahuzwa n’irindi rushanwa rya Inter-Club Golf Championship yose azabere rimwe nyuma akanama kabishinzwe kicare karebe abafite amanota meza muri ayo marushanwa ari nabo bazaba batsinze.

Bimwe mu bihembo bizatangwa muri iri rushanwa
Kashaka Karegeya (ibumoso) na Mutangana David berekana ibikombe bizatangwa
Mutangana agerageza kwiyibutsa umukino yakundaga agifite imbaraga
Umuyobozi wa Muganza Tea Factory, Mutangana Jean Baptiste

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza