Golf: Peter Doorest yegukanye Muganza-Kivu Open, Abanya-Uganda batwara Inter-Club

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 Nyakanga 2017 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Umuholandi Peter Doorest yegukanye rimwe mu marushanwa akomeye muri Golf mu Rwanda rya “Muganza- Kivu Open 2017” , naho Abanya-Uganda begukana irya “Inter-Club Golf Championship” yose yakinwe kuwa Gatandatu, tariki ya 1 Nyakanga 2017.

Aya marushanwa yombi yitabiriwe n’abakinnyi basaga 130 bo mu Rwanda, Nigeria, Cameroun n’abagera kuri 53 bakina muri Entebbe Golf Club yo muri Uganda yabereye i Nyarutarama kuri Kigali Golf Club ahasanzwe hakinirwa uyu mukino.

Mu irushanwa rya Muganza-Kivu Open 2017 ryatewe inkunga n’uruganda rwa Muganza rutunganya icyayi, Peter Doorest usanzwe uba mu Rwanda niwe waryegukanye n’amanota 65.

Nyuma yo kwegukana intsinzi yagize ati “Natunguwe cyane kuko sinatekerezaga ko nshobora kwitwara neza kugeza kuri uru rwego. Natangiye neza ariko nza kugeraho ncika intege ndetse bigera ku munota wa nyuma mbona nta mahirwe ngifite ariko nishimiye uko nitwaye.”

Umusaza w’imyaka 77, watangiye gukina Golf mu 1987 akaba na nyir’uruganda rwa Muganza-Kivu Tea Factory, Mutangana Jean Baptiste, wateye inkunga iri rushanwa yiyemeje kuzakomeza kurigiramo uruhare no mu myaka itaha.

Yavuze ko kuba atera inkunga Golf ari uko ariwo mukino yakunze kuva kera, akawukina ndetse akaba ari mu bashinze Kigali Golf Club.

Kapiteni wa Kigali Golf Club, Karegeya Davis yashimiye uruhare rwa Mutangana mu guteza imbere umukino wa Golf, atera inkunga ibikorwa bitandukanye anatanga inama byatumye ahabwa ubunyamuryango buhoraho muri iyi club ndetse akaba ari mu cyiciro cy’abanyacyubahiro bakomeye.

Mu bindi byiciro, mu bakobwa iri rushanwa ryegukanywe na Lietar Carine n’amanota 69; Andrew Nkwandi aritwara mu bakuze n’amanota 75; mu bagitangira gukina golf bafite Handicap 19-28 ryegukanwa na Juma Ngali n’amanota 71, muri Handicap 10-18 ryegukanwa na Marvin Semwanga afite amanota 71 naho Handicap 0-9 yegukanwa na John Thairu wagize 73.

Iri rushanwa ryahuriranye n’irindi rya “Inter-Club Golf Championship” ryegukanywe na Entebbe Golf Club yo muri Uganda yatsinze Kigali Golf Club.

Peter Doorest igikombe yagihawe na Mutangana wateye inkunga iri rushanwa
Kapiteni wa Kigali Golf Club, Karegeya Davis, yishimiye uko irushanwa ryagenze
Lietar Carine wegukanye irushanwa mu bagore
Mutangana wari mu bashinze Kigali Golf Club n'umugore we bari bitabiriye irushanwa
Abanya-Uganda bishimira igikombe cya Inter-Club begukanye batsinze Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza