00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakizimana na Mutimukeye Saidate begukanye ‘Gicumbi Hills Challenge’(Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Ukwakira 2021 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Mutimukeye Saidate wari umaze amezi arindwi adakina na Hakizimana Félicien watwaye irushanwa rya gatatu yikurikiranya, ni bo batsinze "Gicumbi Hills Duathlon Challenge" yakinwe ku Cyumweru, tariki ya 17 Ukwakira 2021.

Iri rushanwa ryabereye ku butumburuke buri hejuru mu Mujyi wa Gicumbi, ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 20 mu gihe babiri ari bo batabashije kurisoza.

Abaryitabiriye babanje gusiganwa intera y’ibilometero bitanu n’amaguru mbere yo gukora ibilometero 20 ku igare mu gihe kandi basoreje ku bindi bilometero 2,5 n’amaguru.

Mu bagabo hatsinze Hakizimana Félicien wakoresheje isaha imwe n’amasegonda atandatu, akurikirwa na Ngendahayo Germain wakoresheje isaha imwe n’amasegonda 30 mu gihe uwa gatatu yabaye Gashyayija Jean Claude wakoresheje isaha imwe, umunota umwe n’amasegonda icyenda.

Iri ryabaye irushanwa rya gatatu ryikurikiranya, ryegukanywe na Hakizimana nyuma yo gutwara "Nyanza Culture Duathlon Challenge" na “Huye Duathlon Sprint”, yombi yakinwe muri Nzeri.

Mutimukeye Saidate wakinnye ahambiriye ukuguru bw’iburyo kubera ikibazo cy’imitsi yagiriye mu myitozo, yatsinze mu bagore akoresheje isaha imwe, iminota 19 n’amasegonda 51, akurikirwa na Nyirankudimana Euphrasie ndetse na Uwitonze Francine.

Mutimukeye waherukaga kurushanwa muri Werurwe ubwo yari mu bahagarariye u Rwanda muri Centrafrique, yavuze ko impamvu ataherukaga gukina ari uko hari amafaranga afitiwe n’Ishyirahamwe rya Triathlon.

Ati “Impamvu yamfashije gutsinda ni imyitozo nari maze iminsi nkora, ariko amarushanwa sinyitabire. Hari ibibazo bimwe na bimwe ntarakemura na federasiyo, ariko nibikemuka nzakomeza nkine.”

“Nakinnye Shampiyona Nyafurika ya 2019, hari 450$ natsindiye, ntayo nabonye, ni yo mpamvu ntitabiraga. Hari abaterankunga bampaye igare, bari bambwiye ko nintitabira amarushanwa bazarinyaka, ndavuga ngo reka nze nkine, ngaragaze igare ryabo, wenda bizagenda bikemuka.

Mu basheshe akanguhe, hatsinze Nyandwi Vianney wakoresheje isaha imwe, iminota 10 n’amasegonda 17, akurikirwa na Nkubiri Boniface ndetse na Abdoulkarim Corneille.

Rukundo Augustin ni we ufite ubumuga (bw’ukuboko kumwe) witwaye neza, aho yakoresheje isaha imwe, iminota 14 n’amasegonda 26 mu gihe kandi hashimiwe na Ntageruka Alphonse ufite ukuguru kumwe.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Triathlon, Mbaraga Alex, yavuze ko bishimiye uko “Gicumbi Hills Challenge” yagenze ndetse ikaba yari yitabiriwe n’amakipe atandukanye.

Ati “Icyifuzo cyacu ni uko twagera mu bice byose by’igihugu kugira ngo Triathlon bayimenye kandi bayikunde. Kubera ubutumburuke bwa hano turashaka ko twahagira icyicaro cy’imyitozo. Harimo ububyutse ku makipe, hari atitabiraga ariko byatangiye gukemuka.”

Ku bijyanye n’ibirarane by’ibihembo iri Shyirahamwe rifitiye abakinnyi, ku buryo byatumye hari abasa n’abaretse umukino, yavuze ko byatewe no guhagarara kwa bamwe mu baterankunga bakorana, ariko kuri ubu byamaze guhabwa umurongo ku buryo bizakemuka mu gihe cya vuba.

Ati “Murabona ko siporo yongeye kugaruka, ubu ni ukureba ibirarane dufite abakinnyi bigakemuka. Hari amafaranga batsindiye, ariko yari ataraboneka kubera abaterankunga bahagaze. Ni ikibazo twaganiriye na we [Saidate] ndetse tumusaba ko yagaruka mu marushanwa, byabaye na byiza ko yaje.”

Nyuma y’iri rushanwa, hari hateganyijwe andi abiri asoza umwaka, azabera i Rubavu n’i Kigali, ariko n’ikipe ya Karongi yasabye ko hari irindi rushanwa yakwakira, gusa bikaba bizabanza kuganirwaho.

Duathlon ni imikino ibiri iba ikomatanyije, irimo gusiganwa ku maguru no ku igare. Iyo hiyongeyemo siporo yo koga ni bwo uyu mukino witwa Triathlon.

Abakinnyi basiganwe ku magare nyuma yo kubanza gukora intera y'ibilometero bitanu ku maguru
Umwe mu bafite ubumuga bitabiriye "Gicumbi Hills Challenge"
Hakizimana Félicien (wambaye ubururu) yagendanaga na bagenzi be na bo bahabwaga amahirwe
Hakizimana yishimira gutsindira i Gicumbi nk'uko byagenze i Nyanza n'i Huye
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Félix (ubanza ibumoso) yari yitabiriye iri rushanwa
Mutimukeye Saidate yongeye gutsinda nyuma y'amezi arindwi adakina
Abakinnyi batatu bitwaye neza mu bakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .