Hatangijwe irushanwa ryo kwibuka abakinnyi ba Tennis bishwe muri Jenoside

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Kamena 2019 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda ryatangije irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi n’abakunzi ba Tennis bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhango wabereye ku bibuga bya Tennis biri kuri Stade Amahoro i Remera ku wa 8 Kamena 2019.

Irushanwa ryo kwibuka muri uyu mwaka ryatangijwe kuri uyu wa Gatandatu, rizitabirwa n’Abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu gihugu mu gihe ku Cyumweru gitaha hazatangira iryo ku rwego mpuzamahanga rizitabirwa n’ibihugu 15, rikazasozwa tariki ya 29 Kamena 2019.

Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Habimana Valens, yavuze ko iri rushanwa rizitabirwa n’abakinnyi basaga 200, aho bazakina mu byiciro bine bitandukanye.

Yatanze icyizere ko rizegukanwa n’Umunyarwanda bitewe n’uko imyiteguro yagenze.

Yagize ati ”Irushanwa rizakinwa mu byiciro bine. Twizeye ko iryo ku rwego mpuzamahanga rizatwarwa n’Umunyarwanda kuko ishyirahamwe ryakoze ibishoboka byose kugira ngo turyegukane. Abakinnyi baturutse hanze bazava mu bihugu 15 byo ku migabane yose y’Isi.”

Ibyiciro bizitabira iri rushanwa ryo kwibuka ku nshuro 25 Jenoside yakorewe Abatutsi birimo ababigize umwuga (abagabo n’abagore), abatarabigize umwuga (abagabo n’abagore), abakinnye Tennis ariko barengeje imyaka 60 bazakina mu cyiciro cya Single gusa (bakina ari umwe), abakinira mu tugare (Wheelchair Tennis) n’abana bari munsi y’imyaka 18.

Abari abakinnyi ba Tennis bishwe muri Jenoside bamaze kumenyekana ni Kanyamahanga Gaston, Nyamunyura Samuel, Nyirarucyaba Emmanuel, Gatera Vincent, Rubangura François, Kwitonda Théogène, Ruzindana, Rutahira Vedaste, Rutayisire Fidèle na Bayingana Jean De Dieu.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, RTF, buvuga ko bukomeje ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane n’abandi bakinaga uyu mukino bishwe muri Jenoside.

Habimana Valens (wa kabiri uturutse iburyo) ni Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Tennis mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza