Ibihugu bine bizitabira Irushanwa ryo Kwibuka muri Cricket

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Kamena 2019 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Ibihugu birimo Mali, Tanzania na Uganda bizifatanya n’u Rwanda mu irushanwa rya Cricket rigamije kwibuka ku nshuro ya 25 abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, imikino izatangira ku wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2019.

Nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA), irushanwa ryo kwibuka ry’uyu mwaka rizakinwa n’ibihugu bine birimo u Rwanda rwariteguye ndetse rikazitabirwa n’amakipe y’abagore gusa.

Muri gahunda ziteganyijwe muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25, harimo iyi mikino izatangira ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ndetse no kubakira imiryango itandatu y’abarokotse Jenoside.

Ikipe y’u Rwanda iheruka mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi yabereye muri Zimbabwe, izakina umukino ufungura irushanwa ku wa Kabiri tariki ya 18 Kamena saa 09:30, aho izahura n’iya Mali mu gihe undi mukino uzahuza Tanzania na Uganda guhera saa 13:50.

Buri gihugu kizahura n’ikindi inshuro ebyiri muri iri rushanwa rizamara iminsi itanu ribera ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket kiri i Gahanga.

Uko amakipe azahura mu irushanwa ryo kwibuka muri Cricket

Tariki ya 18 Kamena 2019

  • Rwanda vs Mali (09:30)
  • Tanzania vs Uganda (13:50)

Tariki ya 19 Kamena 2019

  • Mali vs Tanzania (09:30)
  • Uganda vs Rwanda (13:50)

Tariki ya 20 Kamena 2019

  • Uganda vs Mali (09:30)
  • Rwanda vs Tanzania (13:50)

Tariki ya 21 Kamena 2019

  • Rwanda vs Mali (09:30)
  • Tanzania vs Uganda (13:50)

Tariki ya 22 Kamena 2019

  • Mali vs Tanzania (09:30)
  • Uganda vs Rwanda (13:50)

Tariki ya 23 Kamena 2019

  • Uganda vs Mali (09:30)
  • Rwanda vs Tanzania (13:50)
U Rwanda rwishimira intsinzi mu mukino rwatsinzemo Mozambique muri Zimbabwe mu kwezi gushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza