Ibihugu byo muri “EAC” bigiye gushyira hamwe mu guhindura isura y’umukino w’amamodoka

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 6 Nzeri 2017 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bine byo mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba bigiye gushyiraho amategeko n’imirongo ngenderwaho bimwe mu rwego rwo guteza imbere umukino wo gusiganwa mu mamodoka nta gisigaye inyuma.

Ubusanzwe ibihugu bya Tanzania, u Rwanda, Uganda na Kenya buri kimwe gisanzwe gitegura amarushanwa atandukanye ku giti cyacyo ariko guhera umwaka utaha hagiye kujya habaho ubufatanye mu rwego rwo kungurana ubunararibonye no gushyira uyu mukino ku rundi rwego mu Karere.

Ibi ni bimwe mu biri kwigirwa mu mahugurwa y’iminsi itatu ahuje abahagarariye amashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku mamodoka mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba (EAC) arimo kubera muri Kigali Convention Center nk’uko Umuyobozi wa Rwanda Automobile Club, Gakwaya Christian yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Kuva ejo (kuwa Kabiri) kugeza kuwa Kane dufite amahugurwa ajyanye no gutegura ibikorwa by’umukino wo gusiganwa ku mamodoka. Ni amahugurwa yateguwe kugira ngo duhuze ibikorwa byacu mu bihugu bya Afurika y’u Burasirazuba.”

Buri gihugu cyagiye gifata umwanya wo kwerekana uko cyateguraga amarushanwa, kigaragaza aho cyari gifite intege nke ndetse n’aho gifite nyinshi maze impuguke zavuye mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryo gusiganwa ku Mamodoka (The international Body for Mortosport- FIA) zikabungura inama ku byo bakosora.

Gakwaya yavuze ko mu gusoza aya mahugurwa, bazicara bagakora igitabo cy’imirongo migari ijyanye n’amabwiriza ya FIA kikazajya kifashishwa n’ibi bihugu byose mu gihe hari amarushanwa bigiye gutegura.

Yagize ati “Turimo kwigira hamwe tureba uko buri gihugu cyari gisanzwe gitegura ariko noneho turakora igitabo ngenderwaho tuzajya dukoresha twese ku buryo urwego rwo gutegura ruzaba ari rumwe, tubone umubare munini w’abakinnyi kandi abavuye mu gihugu kimwe babashe kwitabira shampiyona zo mu kindi babone amanota.”

Adrian Fawdington, umwe mu mpuguke zatanze aya mahugurwa ukomoka mu Bwongereza akaba amaze imyaka irenga 50 mu mukino wo gusiganwa ku mamodoka, yabwiye IGIHE ko bitewe n’uko yabonye ibiguhu bifite ubushake bwo gutera intambwe ahamya ko mu myaka 10 aka Karere gashobora kuzaba kayoboye Afurika muri uyu mukino.

Byinshi mu byo bahuguwe muri aya mahugurwa nko kumenya kubara igihe abakinnyi bakoresheje mu buryo bugezweho n’ibindi bazabikoresha muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017 izakinwa kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.

Biteganyijwe ko izitabirwa n’imidoka 18 zirimo izo muri Zambia, Kenya, Uganda u Rwanda n’u Burundi. Ku munsi wa mbere, kuwa Gatanu tariki 8 Nzeri 2017 mu gitondo bazasiganwa mu muhanda wa Rugende- Mbandazi na Ruhanga- Mbandazi naho nyuma ya saa sita bakinire kuri Stade Amahoro (kuzenguruka).

Ku wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2017 bazakorera mu mihanda itanu y’i Bugesera: Nyamata-Rilima, umuhanda wa Minagri, umuhanda wa Nemba n’indi ibiri yo mu ishyamba rya Gako: Gako-Nyamizi, Nyamizi- Nemba.

Abayitabiriye bahabwaga imikoro yo mu matsinda kugira nngo baganire ku mpogamizi zitandukanye
Gakwaya Christian uyoboea RAC yavuze ko aya mahugurwa azafasha mu guhindura umukino wo gusiganwa ku mamodoka mu Karere ka Afurika y'u Burasirazuba
Adrian umaze imyaka irenga 50 mu mukino wo gusiganwa ku mamodoka yishimiye uko abitabiriye amahugurwa bagaragaza inyoto yo kumenya no gushaka gutera imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza