Ibyo wamenya ku Munyarwanda wakinnye “Chess” uwo bari bahanganye akitaba Imana

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 30 Kamena 2017 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Umukino wa Chess ni umwe mu itaramenyekana cyane mu Rwanda gusa hari bamwe bawukina bamaze kubaka amazina hirya no hino barimo na Niyibizi Alain Patience wakinnye uyu mukino bikagera aho uwo bakinaga ashizemo umwuka.

Niyibizi kuri ubu ukora nk’Umunyamabanga mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Chess mu Rwanda ariko akaba akiri n’umukinnyi, yawutangiye mu 2003 akiri umunyeshuri muri Groupe Scolaire Officielle de Butare (GSOB).

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Niyibizi yavuze ku bintu bidasanzwe byamubayeho ubwo yari yaserukiye u Rwanda mu mikino ya Chess Olympiad 2014 Tromsø, muri Norvège aho yakinnye n’umuntu witwa Meier Kurt.

Yagize ati “Mu mikino ya Chess Olympiad 2014 , twari i Tromsø muri Norvège. Twarimo dukina n’igihugu cya Seychelles bari bafite Umudage wabakiniraga. Ndabyibuka twari tugeze ku cyiciro (round) cya nyuma kuko muri Olympiad dukina ibyiciro 11.”

“Sinavuga ko wari umukino wa nyuma kuko iyo dukina nta kipe ivamo ahubwo buri yose igenda ihura n’izindi mpaka imikino 11 irangiye kandi amakipe aba ari menshi.”

“Ntekereza ko icyatumye yitaba Imana ni uko yari akuze kuko yari afite mu myaka 60. Ikindi ntekereza ko yari arushye kuko kuva twatangira iyo mikino hafi ibyumweru nka bibiri ntabwo yari araruhuka, yakinaga buri munsi. Na nyuma byaje kumenyekana ko yari afite ikibazo cy’umutima.”

Niyibizi avuga ko we n’uyu muzungu umukino wabo wari wananiranye kuko bamaze hafi amasaha atanu gusa we ngo ntiyari yananiwe cyane nka nyakwigendera kuko hari imikino imwe n’imwe atari yakinnye.

Yagize ati “Ubundi tuba dufite abasimbura. Mu mikino 11 hari iyo nari nagiye nduhuka igakinwa n’umusimbura wanjye, niba nibuka neza wari nk’uwa karindwi cyangwa uwa munani nari nkinnye mu gihe uyu muzungu we yose yari yarayikinnye.”

Niyibizi avuga ku rupfu rw’uwo bari bahanganye, ngo yabonye mugenzi we amanutse ku ntebe yitura hasi abayobozi batandukanye bari aho bahamagara abaganga kugira ngo bamutabare gusa ntacyo byatanze kuko bagiye kumugeza kwa muganga umutima wamaze guhagarara burundu.

Yagize ati “Buri gihe iyo mbyibutse isura ye ihita inza mu maso kuko ni umuntu twari twicaranye hafi amasaha atanu turebana ngiye kukona mbona ahanutse ku ntebe yitura hasi. Abayobozi bari aho bahise bahamagara abaganga gusa ntacyo byatanze.”

Umukino wa chess ubundi ni umwe mu isaba gutekereza cyane no gushyiraho umutima wose igihe umuntu awukina kuko asaba gucunga inka (udukoresho bakinisha) 16 kandi ikosa ryose ukoze mugenzi wawe aba ashobora guhita aryuririraho akagutsinda.

Ni umukino udateye imbere mu Rwanda ariko Ishyirahamwe ryawo ryatangiye kuwigisha abakiri bato rihereye mu bigo bimwe na bimwe by’amashuri aho banabaha ibikoresho by’ibanze byo kubafasha kuwukina.

Meier Kurt witabye Imana akina na Niyibizi Alain Patience
Niyibizi Alain avuga ko isura ya Meier Kurt itajya imuvamo kuko yitabye Imana barebana
Chess ni umukino usaba gutekereza cyane
Muri iyi mikino yabaye mu 2014, hapfuye abantu babiri barimo umunya-Seychelles n'umunya-Uzbekistan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza