Igihangange mu mikino yo gukirana Silver King yapfiriye imbere y’abafana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Gicurasi 2019 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Umunya-Mexique, César Cuauhtémoc González Barrón uzwi nka Silver King wakinaga amarushanwa ya shampiyona y’Isi mu gukirana baturana hasi (Wrestling), yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari imbere y’abafana arimo kurwana mu mujyi wa Londres mu Bwongereza.

Silver King yari arimo kurwana na Warrior Youth mu irushanwa rya Lucha Libre ryabereye muri Roundhouse mu mujyi wa Londres kuri uyu wa Gatandatu, aho yahise yitaba Imana.

Imbaga y’abafana n’abandi bakinnyi bari muri iyi nzu y’imikino babanje kugira ngo ni imyeyerekano uyu mukinnyi arimo mbere y’uko bihutira kumugeraho ngo bamuhe ubufasha ubwo yahweraga.

Umwe mu bari muri iyi nzu, yabwiye ikinyamakuru The Sun ati ”Byari biteye ubwoba, buri wese yahise asohorwa ariko nta mbangukiragutabara yigeze ihagaragara mu minota igera kuri 20.”

Nyuma y’iminota mike, ku rubuga rwa Twitter rwa ‘Lucha Libre’ bashyizeho ifoto y’uyu mugabo n’amagambo agira ati “Ruhukira mu mahoro.”

Barrón w’imyaka 51 yari ikirangirire mu gihugu cya Mexique, aho yakinnye filime ya Nacho Libre mu 2005 ari kumwe na Jack Black.

Uyu mugabo akomoka mu muryango uzwiho kuvamo abakinnyi bakirana, aho se ari Dr Wagner wamenyekanye muri uyu mukino mu myaka ya za 60. Silver King yahanganye muri shampiyona y’Isi hagati y’umwaka wa 1997 na 2000.

Silver King yafashwe n'umutima ubwo yakiranaga i Londres
Silver King yitabye Imana
Ifoto ya Silver King adahishe isura nk'uko bigenda iyo bari gukina muri Lucha Libre

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza