Igikombe cya Afurika: U Rwanda rwihereranye Madagascar ruyinyagira ibitego 35-24

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 Kanama 2017 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa handball yitabiriye igikombe cya Afurika kiri kubera muri Sénégal, yatangiye neza ku mukino wa mbere inyagira iya Madagascar ibitego 35-24.

U Rwanda rwajyanye intego yo kwitwara neza muri iri rushanwa, mu mukino wa mbere rwakinnye mu itsinda rwarushije Madagascar cyane kuko agace ka mbere karangiye ruyitsinze amanota 18 ifite 9 gusa.

No mu gace ka kabiri, rwakomeje kwitwara neza gusa Madagascar irishyiraho igitutu karangira rugatsinze ku manota 17-15, mu mukino wose wose biba 35-24.

Nyuma y’umukino, umutoza mukuru, Ntabanganyimana Antoine, yatangaje ko gutsinda umukino wa mbere ari urufunguzo rwo kuzakomeza kwitwara neza muri iri rushanwa.

Yagize ati “Turashima Imana ko umukino wa mbere tuwutsinze ku manota 35-24, ni ikintu kidushimishije cyane kuko twinjiye neza mu irushanwa. Uyu munsi twagerageje kugarira neza ariko n’ubusatirizi bwakoze akazi gakomeye kandi nibyo nari nabasabye mbere y’umukino.”

Ku mukino u Rwanda rugomba gukurikizaho kuri uyu wa Gatatu ruhatana na Congo Kinshasa saa 20h00 z’i Kigali, umutoza yavuze ko bitaza kuba byoroshye kuko iyi ari ikipe ifite abasore b’imbaraga cyane ariko yizeye ko bitwara neza.

Yagize ati “Ikipe ya Congo ifite abasore barebare, bafite imbaraga. Gusa ni byiza ko twabashije kureba umukino wayo, biradufasha kureba aho ifite imbaraga tumenye ibyo dukeneye guhindura kugira ngo tuzayitwareho neza.”

Uretse u Rwanda rugomba kwisobanura na Congo Kinshasa, Benin igomba gukina na Mozambique saa 18 h 00, naho Sénégal ikakira Madagascar saa 22 h 00.

Ikipe y'igihugu ya handball yatangiye neza mu gikombe cya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza