Ikipe y’igihugu ya Cricket yasuye RDB yizezwa impano niyitwara neza

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 2 Gicurasi 2019 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket y’abagore yitegura imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi, kuri uyu wa Kane, yasuye ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), mu rwego rwo gusobanurirwa gahunda zitandutanye z’iterambere ry’igihugu by’umwihariko ubukerarugendo.

Uru rugendo rwatangijwe no kwerekwa ibiro bikoreramo amashami atandukanye y’iki kigo ndetse n’inshingano zayo, basobanurirwa ku ntego u Rwanda rwihaye zo kwihutisha iterambere biciye mu bukerarugendo cyane cyane gahunda ya Visit Rwanda.

Sunny Ntayombya ushinzwe Itumanaho muri iki kigo akaba yahaye buri mukinnyi ndetse n’abatoza umwanya wo kubaza ibibazo byasubijwe mu buryo byimbitse, nyuma buri wese asabwa kuvuga icyo azagenda arata u Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza, yasobanuriye aba bakinnyi ko u Rwanda ruhagaze neza muri raporo zitandukanye zisohorwa n’ibigo mpuzamahanga mu nzego zitandukanye, haba mu korohereza abashoramari gushora imari yabo mu Rwanda, umutekano, ubukungu n’ibindi.

Yavuze ko u Rwanda rwashyizeho gahunda ya Visit Rwanda kugira ngo ruteze imbere ubukerarugendo no kongera umubare w’abasura iki gihugu.

Ati "’Twahisemo gahunda ya Visit Rwanda maze tugirana amasezerano n’ikipe ya Arsenal, kugira ngo tuzamure ubukerarugendo ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange . Nk’uko mubibona ku mikino yose Arsenal yakiriye ku kibuga cyayo cya Emirates ku byapa byamamaza haba hatembera amagambo yanditseho Visit Rwanda".

"Iyo Arsenal ikinnye umukino umwe urebwa nibura n’abafana miliyoni 300 ku isi yose, turamutse tubonye nibura 10% by’abakurikirana iyi mikino bagasura u Rwanda twaba twesheje umuhigo twiyemeje.’’

Kariza akaba yakomeje atangaza ko nyuma ya gahunda ya Visit Rwanda, abasura u Rwanda biyongereye cyane ku buryo bamaze kugera kuri miliyoni 1.7 kandi bakaba bizeye ko uyu mubare uzakomeza kwiyongera umunsi ku wundi.

Yasoje abizeza ko nibegukana intsinzi azabagenera igihembo gisaba kwishyura amadorali 1500.

Yagize ati "Ntimuzagende muvuga Visit Rwanda gusa , mumenye ikibajyanye ni ugushaka intsinzi, nimugarukana umwanya wa mbere nzabajyana mu birunga gusura ingagi’’.

Abakinnyi bagize iyi kipe akaba ari: Henriette Ishimwe, Veronique Iriho, Marie Diane Bimenyimana, Immaculee Muhawenimana, Gisele Ishimwe, Sarah Uwera, Cathia Uwamahoro, Sifa Ingabire, Alice Ikuzwe, Flora Irakoze, Josiane Nyirankundineza, Diane Ishimwe Dusabemungu, Margueritte Vumiliya, Antoinette Uwimbabazi.

Iyi kipe ikaba izerekeza muri Zimbabwe aho iyi mikino izabera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu gushaka itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’isi aho iri mu itsinda rimwe na Nigeria , Mozambique, Zimbabwe na Tanzania.

Uko gahunda y’mikino iteye:

Rwanda Vs Nigeria (Tariki 5 Gicurasi)
Rwanda Vs Mozambique (Tariki 8 Gicurasi)
Rwanda Vs Zimbabwe (Tariki 9 Gicurasi)
Rwanda Vs Tanzania (Tariki 11 Gicurasi)

Abakinnyi bahawe ikaze mu kigo cy'igihugu cy'iterambere
Omar umwe mu bagize itsinda rishinzwe imenyekanishabikorwa muri RDB niwe wabasobanuriraga
Diane Ishimwe Dusabemungu abwira bagenzi be ko azirata imyanya yo mu nzego nkuru za Leta u Rwanda rukomeje guha abagore
Uwera Sarah akurikiye Omar igihe yasubizaga ikibazo cye
Abakinnyi bagiye babaza ibibazo bitandukanye
Uwamahoro Cathia ufite umuhigo w'isi mu gutera agapira umwanya munini akurikiye ubutumwa Omar yabageneraga
Bageze mu cyumba cy'inama cy'iki kigo niho bahuriye n'abayobozi bakuru batandukanye b'iki kigo
Batemberejwe inyubako yose guhera hasi kugera hejuru
Basobanuriwe imikorere y'ishami rishinzwe guteza imbere filime nyarwanda
Basobanuriwe imikorere y'amwe mu mashami agize iki kigo
Sunny Ntayombya ushinzwe itumanaho muri RDB yasabye abakinnyi ko bamusobanurira uko bazagenda birata u Rwanda ndetse anabafasha gusobanukirwa gahunda za Leta zitandukanye
Belise Kariza yasobanuriye aba bakinnyi ndetse n'abatoza impamvu u Rwanda rwahisemo gahunda ya Visit Rwanda
Yabasabye kuzagenda barata u Rwanda ibyo basobanuriwe
Victoire Gahonzire ushinzwe ibikorwa n'ubuzima bw'iyi kipe yitegereza Diane Ishimwe Dusingizemungu ubwo yabazaga ikibazo
Hafashwe amafoto y'urwibutso , Belise Kariza hamwe na Kapiteni w'iyi kipe Uwera Sarah
Belise Kariza yifotozanyije na Uwamahoro Cathia umwe mu nkingi za mwamba muri iyi kipe
Nyuma hafashwe ifoto y'urwibutso hamwe n'abakinnyi bose ndetse n'abatoza
Nyuma baririmbye bagira bati ''Burya umugabo ni usohoza ubutumwa bw'abamutumye''
Na Kariza yabafashije gukoma amashyi
Gahonzire Victoire yabyinnye karahava
Kariza asezera ku mutoza w'iyi kipe Joshua Mwanja anamusaba kuzitwara neza
Yabasezeyeho ababwira ko bazongera guhura batahukanye intsinzi maze bagakomereza mu birunga gusura ingagi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza