Ikipe y’u Rwanda y’abagore muri Cricket igiye gushakira itike y’igikombe cy’Isi muri Zimbabwe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Mata 2019 saa 02:58
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’abagore mu mukino wa Cricket ikomeje imyiteguro yo kwerekeza mu gihugu cya Zimbabwe mu mikino nyafurika yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera Australia mu 2020.

Iyi mikino nyafurika izabera muri Zimbabwe guhera tariki ya 5 Gicurasi, isozwe tariki ya 12, aho izitabirwa n’ibihugu icyenda birimo; Uganda, Zimbabwe, Nigeria, Tanzania, Namibia, Mozambique, Kenya, Sierra Leone n’u Rwanda.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore, izaba iri mu itsinda A hamwe na Zimbabwe, Tanzania, Nigeria na Mozambique mu gihe itsinda B rizaba rigizwe na Uganda, Kenya, Namibia na Sierra Leone.

Mu rwego rwo kurushaho kwitegura neza iyi mikino izanatanga itike y’igikombe cy’Isi ku ikipe imwe muri ibi bihugu icyenda, ikipe y’u Rwanda ikazakina imikino itatu ya gishuti mbere yo gutangira irushanwa.

Iyi kipe yatangiye umwiherero tariki ya 23 Mata kugeza ku ya 30 ubwo izaba yerekeza i Harare, izakina iyi mikino itatu na Zimbabwe, aho ibiri ya mbere izaba tariki ya 2 Gicurasi, undi umwe uzakinwe tariki ya 3 Gicurasi mu gitondo.

Abakinnyi 14 bagize ikipe y’abagore y’umukino wa Cricket: Iriho Veronique, Ishimwe Dusabemungu Diane, Uwimbabazi Antoinette, Bimenyimana Marie Diane, Vumiliya Margueritte, Ishime Giselle, Ingabire Sifa, Uwamahoro Cathia, Uwera Sarah (kapiteni), Nyirankundineza Josiane, Ikuzwe Alice, Ishimwe T. Henriette, Muhawenimana Immaculée na Mukaruragwa Delphine.

Ikipe y'u Rwanda y'abagore muri Cricket imaze iminsi iri mu mwiherero aho yitegura kwerekeza muri Zimbabwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza