Imodoka zisaga 10 zitezwe muri WIMR Sprint Rally 2019 itegurwa n’abagore

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Kanama 2019 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Isiganwa ry’imodoka rya WIMR Sprint Rally riri ku ngengabihe ya shampiyona yo gusiganwa mu modoka mu Rwanda ya 2019, rizaba tariki ya 24 Kanama i Nyamata, ryitezwemo imodoka zisaga 10 nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Ishirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda (RAC).

Iri siganwa rifite umwihariko ko buri mwaka ritegurwa n’abagore bagize komisiyo ya "Women in Motorsports Rwanda (WIMR)", rizabera i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ntirushwa Helga Noëlla ukuriye abagore bari gutegura iri siganwa, yavuze ko ryitezwemo imodoka ziri hagati ya 10 na 15.

Ati” Imyiteguro tuyigeze kure ubu turi kugana ku musozo, imihanda izakoreshwa twamaze kuyibona. Ni isiganwa rizabera i Nyamata mu Bugesera tariki ya 24 Kanama. Rizatangira saa 10:00 mu mihanda ya Gako ndetse na Gasenyi ku ntera y’ibilometero 109. Igihe cyo kwiyandikisha ntabwo kirarangira ariko twiteze imodoka ziri hagati ya 10 na 15.”

Ntirushwa yavuze ko uretse kuba WIMR Sprint Rally 2019 yarateguwe n’abagore ndetse ikanabitirirwa, yitezweho n’abagore bazasiganwa.

Ati“ Ni isiganwa twitezemo abari n’abategarugori benshi dukurikije amakuru dufite kugeza ubu. Turasaba abanyarwanda kuzaza gushyikira abagore muri iri siganwa no kubatera imbaraga kuko twizeye ko hari n’abazasiganwa ndetse turizera ko umubare wabo uziyongera.”

Mu mwaka ushize, isiganwa rya WIMR Sprint Rally ryakiniwe mu muhanda wa Nzove-Ruli-Muhondo, ryegukanwe n’abanyarwanda Gakwaya Claude ari kumwe na Mugabo Claude.

Umwaka wa Shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa mu modoka watangiye muri Werurwe hakinwa Nyirangarama- Tare Sprint Rally 2019 yegukanywe na Giancarlo Davite, ikurikirwa na Huye Rally 2019 yegukanywe na Gakwaya Claude afatanyije na Mugabo Claude muri Kamena.

Gakwaya Claude na Mugabo Claude bari muri Subaru Impreza, begukanye Sprint Rally 2018 ndetse na Huye Rally 2019
WIMR Sprint Rally 2019 yitezwemo umubare munini w'abapilote b'abagore
Ntirushwa Helga Noëlla uyoboye WIMR Sprint Rally 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza