Imvano y’igitotsi mu mubano w’abakina iteramakofe n’ababayobora

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 Mutarama 2018 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Kuva umwaka ushize urugendo rw’abakinnyi bagombaga kwitabira Shampiyona ya Afurika y’Abatarabigize Umwuga muri Congo Brazzaville rwapfa ku munota wa nyuma, hari bamwe bigumuye ndetse batangaza ko amafaranga yabo yatikiriye mu ntoki z’abayobozi babo.

Bamwe mu bakinnyi bari biteguye guserukira u Rwanda muri iri rushanwa ariko bikaza gupfa batangarije IGIHE ko byabababaje cyane ndetse hari abigumuye bakeka ko amafaranga yagombaga kubajyana yakoreshejwe ibindi.

Umwe muri bo yagize ati “Twari twiteguye kujya mu irushanwa ariko baza kutubwira ngo nta mafaranga ahari kandi hari abantu batanze amafaranga menshi barimo n’umunya- Philippines waje turi mu myitozo akunda uko dukina adutera inkunga. Dukeka ko amafaranga yacu bayariye kuko na nyuma kugenda bipfuye ntayo twabonye.”

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda (Boxing Federation of Rwanda), Kalisa Vick, yagaragaje umuzi w’iki kibazo n’impamvu bafashe icyemezo cyo guhagarika urugendo rwo muri Congo Brazzaville.

Yagize ati “Nibyo twifuzaga kwitabira ariya marushanwa kandi n’abana twari twabateguye ariko mu buryo natwe bwatubabaje cyane ntabwo byakunze ko tujyayo. Ubundi byatewe n’ikibazo cy’amikoro make ariko hazamo n’icy’ibyangombwa ku munota wa nyuma. Nk’ikipe igiye guhagararira igihugu, Minispoc yaje gusuzuma isanga hari ibituzuye, urumva ntiyari kurekura abana ngo bagende.”

Kalisa avuga ko hamaze gufatwa icyemezo cy’uko batakitabiriye ayo marushanwa, nk’ubuyobozi bahamagaje abatoza, abakinnyi n’abayobozi babo mu makipe kugira ngo babasobanurire impamvu.

Muri iyo nama bamwe mu bakinnyi ngo basabye ko bagabanywa amafaranga yari ahari (ayo atari ahagije ngo abajyane muri Congo), ntibyakorwa ari naho hashibutse kwivumbura kwa bamwe.

Yagize ati “Twarabahamagaye turaganira tubereka impamvu batagiye ko hari ibisabwa tutari twujuje ndetse n’amikoro atari ahagije kuko abaterankunga babaye bake. Ntabwo nk’ubuyobozi twafata amafaranga yari agenewe gusohoka ngo tuyagabanye abakinnyi batagize aho bajya, ubwo twazayasobanura gute? Twavuga ko twayatangiye iki?”

Amikoro yabuze ate ku munota wa nyuma kandi abakinnyi bariteguraga bizezwa kugenda

Mu gihe abakinnyi biteguraga byahuriranye n’uko gahunda isanzwe ya Minisiteri ya Siporo n’Umuco ifasha amakipe y’igihugu agiye gusohoka, ingengo y’imari yayo yari yarateguwe mbere.

Minispoc yamenyeshejwe gahunda yo gusohoka kw’iyi kipe, yararangije iteganyabikorwa ryayo ku buryo bitari gushoboka ko ifasha abakinnyi b’iteramakofe kwitabira Shampiyona ya Afurika y’Abatarabigize Umwuga nkuko isanzwe ifasha andi makipe y’igihugu.

Kalisa yavuze ko mu biganiro byahuje impande zombi, abayobozi b’Ishyirahamwe bemeye ko bagiye gushaka abaterankunga kugira ngo abana batabura amahirwe yo kujya gukina kandi byabafasha kuzamura urwego no kumenyera amarushanwa mpuzamahanga.

Haje kuboneka abaterankunga harimo Umunya-Philippines wari wemeye gutanga 1500$ n’Umunyarwanda wari gutanga miliyoni n’ibihumbi 500 Frw. Imyiteguro yakomeje hizewe ko hazakoreshwa ayo mafaranga ndetse Minispoc yari yamaze gufasha abakinnyi kubona ibyangombwa by’inzira, mu bufatanye na Komite Olempike amatike y’indege nayo yabonetse ariko ku munota wa nyuma bamwe mu baterankunga ntibatanga ya mafaranga.

Nyuma y’ibyo bibazo, ubuyobozi kuri ubu buhanze amaso kubanza gushaka ibikorwa remezo birimo ikibuga cyihariye gikinirwamo umukino w’iteramakofe gifite agaciro k’amadorali ya Amerika hafi ibihumbi 16, kwigisha abatoza n’abakemurampaka kuko kugeza ubu nta Munyarwanda wujuje ibisabwa kugira ngo abikore.

Kalisa yagize ati “Nyuma yo kutagenda, birumvikana twakomeje ibindi bikorwa byo kuzamura umukino. Twari dufite ikibazo gikomeye cy’uko nta kibuga tugira ariko turashimira Minispoc yamaze kukitwemerera twizeye ko kizaboneka vuba kuko kitaraza nta marushanwa dushobora gutegura hano. Ikindi ni ugushaka umutoza uzaza gufasha abo dusanganywe kuzamura urwego kandi Komite Olempike nayo iri kudufasha.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari amakipe umunani y’umukino w’iteramakofe n’abakinnyi basaga 100 ariko muri gahunda y’imyaka ine ubuyobozi bufite harimo ko uyu mukino ugomba kugera mu gihugu hose cyane cyane mu bigo by’amashuri kugira ngo abana bakure bawuzi, bawitoza bazavemo abakinnyi bakomeye mu gihe kiri imbere.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, Kalisa Vick, yasobanuye imvano y'urunturuntu rwavutse hagati y'ubuyobozi n'abakinnyi b'iteramakofe
Uhereye ibumoso: Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, Kalisa Vick; Umunyamabanga Mukuru, Umwari Josette n'Umugenzuzi w'Imari, Daniel Gaga bashyizwe mu majwi bivugwa ko bariye amafaranga
Ikibuga cyakinirwagaho uyu mukino mu Rwanda nticyujuje ibisabwa ndetse hari gushakwa ikindi mu gihe cya vuba
N'ibikoresho bisanzwe by'abakinnyi biracyari bike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza