Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri ryabonye umuyobozi mushya wahize guca akavuyo no kongera imidali

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 29 Mutarama 2018 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Mubirigi Fidèle uturuka mu Ikipe ya APR yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) mu gihe cy’imyaka ine, ahiga gusiba burundu akavuyo kamaze igihe kagaragaramo no kubaka uburyo buzafasha u Rwanda kongera imidali ku ruhando mpuzamahanga.

Mbere y’amatora yabaye kuri uyu wa 28 Mutarama 2018, hari bamwe mu bifuzaga kwiyamamaza mu buyobozi bwa RAF babyangiwe kubera impamvu zitandukanye, abandi bakuramo kandidatire zabo ku bushake, byatumye hasigara umukandida umwe rukumbi ku mwanya wa Perezida.

Abanyamuryango batanu ba RAF babonetse muri barindwi bagombaga kwitabira Inteko rusange batoye Mubirigi Fidèle 100% aba Perezida mushya asimbuye Munyandamutsa Jean Paul wari umaze imyaka ibiri y’inzibacyuho; uyu yari yanashatse kwiyamamaza ariko nyuma aza kwikuramo ku mpamvu ze bwite.

Mu byo Mubirigi yasezeranyije abanyamuryango, harimo gufasha RAF gusezerera ibisa n’akavuyo kagiye kayiranga mu myaka yashize, akazagerageza kugaruramo umwuka mwiza no guha umwanya ibitekerezo by’abahoze bakina umukino wo gusiganwa ku maguru.

Yagize ati “Tuzubakira ku byo abatubanjirije bakoze ndetse tugerageze no kuzana ibindi bishya bizadufasha gutera imbere nk’Ishyirahamwe, kongera umusaruro ku rwego mpuzamahanga no kubahiriza amategeko ahari. Tuzakorana cyane n’abahoze bakina uyu mukino bifuza gutanga umusanzu wabo ariko uzaza ashaka gusenya uwo nta mwanya azabona. Tugomba gusezera ibihe by’akavuyo no kwica amategeko nkana kugira ngo tuzabashe kugera aho twifuza.”

Abajijwe ku ngamba afite zizatuma umukino wo gusiganwa ku maguru ushobora gutunga uwukora, yagize ati “Ubundi umuntu ashobora gukora siporo yishimisha cyangwa akayigira umwuga. Ushaka kuyigira umwuga rero na we hari ibyo ashyiramo kugira ngo agire uwo musaruro. RAF ihuza amakipe, na yo akaba ariyo afite abakinnyi, tugomba gufatanyiriza hamwe kugira ngo tuzamure urwego, uyu mukino ubyarire inyungu zifatika abawukora.”

Yavuze ko atarenganya amakipe kuba amenshi atagira umushahara agenera abakinnyi kuko amikoro akiri make cyane, ayasezeranya kuzayafasha mu gukora ubuvugizi hirya no hino.

Umuyobozi wa RAF ucyuye igihe, Munyandamutsa Jean Paul we yavuze ko afite icyizere ko abamusimbuye, bazakora neza mu nyungu rusange z’imikino ngororamubiri anabizeza kubaba hafi igihe cyose bizaba ari ngombwa by’umwihariko abagira inama.

Muri komite nshya, Mubirigi azafatanya na Mutangana Olivier watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru; Ushinzwe umutungo yabaye Tabaruka Dieudonné; abajyanama baba Mupenzi Jean Marie Vianney, Murangwa Sandrine na Mutuyeyezu Jean Bosco na ho abagenzuzi baba Ndayisaba Saidi Hamissi na Uwamariya Delphine.

Ku mwanya wa Visi Perezida habuze uwiyamamaza bakaba bafashe icyemezo ko hazategurwa Inteko rusange idasanzwe mu gihe cy’iminsi 30 ikaba ariyo izemeza ugomba kuwujyamo.

Mubirigi Fidèle yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri, asezeranya abanyamuryango ko azita ku guhangana n’akavuyo kagiye karirangwamo mu myaka yashize
Umuyobozi wa RAF ucyuye igihe, Munyandamutsa Jean Paul, yijeje imikoranire na Komite nshya
Mutangana Olivier wa Rwamagana Athletics Club ni we watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu myaka ine iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza