Kurebera isiganwa mu ndege, kamwe mu dushya tuzaranga “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017”

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 30 Kanama 2017 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Isiganwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku modoka mu Rwanda “Rwanda Mountain Gorilla Rally” rigiye kongera kuba hagati ya tariki 8-10 Nzeri 2017 rikazagaragaramo ihangana rikomeye ry’abakinnyi bashaka gutwara shampiyona ya Afurika ndetse n’udushya dutandukanye.

Abakunzi b’umukino w’isiganwa ry’imodoka bagiye kongera kubona ibihanganye byo ku mugabane wa Afurika bihanganira mu mihanda yo mu Rwanda kuva tariki 8-10 Nzeri 2017 aho abasiganwa bazazenguruka Stade Amahoro mu gace ko kwiyereka abafana, imihanda y’i Rugende n’iya Nyamata.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku modoka mu Rwanda “RAC”, Cyatangabo Ange Benoit, yatangaje ko iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya 16, rizagaragaramo ibintu bitandukanye abafana bazaba babonye ku bwa mbere nk’imodoka idasanzwe yakorewe aya masiganwa izaryitabira ndetse no kuba abafana babyifuza bazarikurikira bari mu ndege.

Yagize atai “Imyiteguro iri kugenda neza, iby’imihanda byararangiye ubu dutegereje ko abakinnyi bose barangiza kwiyandikisha, bizarangira tariki 1 Nzeri ari nabwo tuzamenya abazitabira bidasubirwaho.”

Yakomeje agira ati “Uyu mwaka agashya ka mbere kazaba karimo ni imodoka ya mbere ikomeye izaza gukina bwa mbere mu Rwanda. Iyo modoka yitwa Škoda ni iyakorewe gukina rally kuva mu ruganda. Akandi gashya ni uko Abanyarwanda bashaka kureba rally neza dufatanyije na Akagera Aviation bashobora kuzayikurikirana bari mu ndege.”

Mountain Gorilla Rally igiye kuba isiganwa rya gatandatu muri arindwi agize shampiyona ya Afurika yo gusiganwa mu modoka “FIA African Rally Championship 2017” ikaba ari nayo ntandaro y’uko abakinnyi bakomeye kuri uyu mugabane bashaka kwigaragaza cyane bakiyongerera amanota mbere y’uko irya nyuma rya Zambia International Rally izakinwa hagati ya tariki 21-22 Ukwakira riba.

Kugeza ubu abahanganye cyane ni Umunya-Kenya, Manvir Baryan ufite amanota 65 akurikiwe na Leroy Gomes ukomoka muri Zambia we ufite 53 bakaba ari nabo bahanganiye shampiyona ya Afurika cyane kuko uwa Gatatu, Kleeven Gomes nawe ukomoka muri Zambia afite amanota 38 gusa.

Umwaka ushize Rwanda Mountain Gorilla Rally yegukanywe n’Umurundi Bukera Valery akoresheje 1:48’01” ku ntera ya kilometero 214 ndetse ni umwe mu bazaba bahanzwe amaso cyane nubwo amahirwe ye yo kwegukana na shampiyona ya Afurika ari make kuko ku rutonde rusange ari ku mwanya wa 10 n’amanota 12.

Ku ngengabihe y’amasiganwa ategurwa na Rwanda Automobile Club “RAC” buri mwaka, iri siganwa rikurikirwa na Huye Rally izaba hagati ya tariki 28-29 Nzeri, mu gihe Rally de Milles Collines ari nayo izasoza shampiyona y’u Rwanda izaba hagati ya tariki 15 na 16 Ukuboza 2017.

Inzira ya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017

Ku wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2017

Mu gitondo: Rugende- Mbandazi na Ruhanga- Mbandazi
Nyuma ya saa sita: Stade Amahoro (kuzenguruka)

Ku wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2017

Imihanda itanu y’i Bugesera: Nyamata-Ririma, umuhanda wa Minagri, umuhanda wa Nemba n’indi ibiri yo mu ishyamba rya Gako: Gako-Nyamizi, Nyamizi- Nemba.

Imodoka yo mu bwoko bwa Škoda igiye kwitabira Rally yo mu Rwanda ku nshuro ya mbere
Abantu bashobora kuzareba iri siganwa bari mu ndege
Izi modoka zizanyura mu mihanda y'i Nyamata mu Bugesera
Umurundi Bukera Valery na mugenzi we umufasha ni bo bafite iri siganwa ry'imodoka ry'umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza