Minispoc yatangaje iby’ingenzi izibandaho mu myaka irindwi bizahindura isura y’u Rwanda mu mikino

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 20 Mutarama 2018 saa 05:40
Yasuwe :
0 0

Mu mahugurwa y’iminsi itatu yabereye i Nyanza muri iki cyumweru ahuje inzego zifite aho zihuriye na siporo harimo abahagarariye amashyirahamwe y’imikino, abashinzwe siporo mu turere na Komite Olempike, Minisiteri ya Siporo n’Umuco yaberetse gahunda ifite mu myaka irindwi zizafasha kuzamura imikino mu gihugu.

Kuva tariki 17 kugera kuri 19 Mutarama 2018, ku Karere ka Nyanza habereye amahugurwa y’abafatanyabikorwa muri siporo yateguwe ku bufatanye bwa Komite Olempike na Minispoc barebera hamwe uburyo hakongerwa imbaraga mu iterambere ry’imikino kugira ngo umusaruro itanga wiyongere, igirire akamaro abayikora n’igihugu.

Mu kiganiro Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Ntigengwa John yatanze asoza aya mahugurwa kuri uyu wa Gatanu yavuze ko hari gahunda zateguwe zigomba gushyirwa mu bikorwa mu myaka irindwi iri imbere zizahindura isura y’igihugu muri siporo.

Yagize ati “Aya mahugurwa ni ikintu gikomeye cyane kandi azatuma imbaraga zashyirwaga mu iterambere rya siporo ziyongera. Aje mu gihe cyiza kuko ubu dufite gahunda y’imyaka irindwi yo guteza imbere siporo (strategic plan) aho ishyirwa mu bikorwa ryayo rizakenera imbaraga nyinshi ku rwego rw’uturere.”

Mu byo Ntigengwa yagarutseho Minispoc izashyiramo imbaraga cyane harimo gukemura ikibazo cy’ibibuga mu mikino itandukanye, gushakira abatoza amakipe y’ibihugu atayafite, gufasha amashyirahamwe kwishakira amikoro biciye mu kwegera abaterankunga, kongera imbaraga mu gutegura abakinnyi bahereye hasi no gukangurira amashyirahamwe gukorana n’amashuri.

Perezida wa Komite Olempike, Ambasaderi Valens Munyabagisha we yatangaje ko mu by’ibanze aya mahugurwa yasize ari uko abayitabiriye baganiriye ku buryo siporo yaba umuco mu gihugu, igakorwa na buri wese cyane cyane hitabirwa siporo zihuza abantu benshi nka “Car Free Day” abo mu turere banifuje ko nabo bagezwaho bikarenga iya Kigali n’ahandi imaze kugirwa umuco.

Yagize ati “Turashaka gufatanya rero n’izindi nzego kugira ngo twubake igihugu cya siporo kuko ifitiye Abanyarwanda bose akamaro kanini. Nk’uko mubizi no muri gahunda y’imyaka irindwi ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, hemejwe ko Siporo igomba kuba imwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Siporo si ugukina gusa, ishobora kuba igikoresho cyo kubumbatira amahoro, kurinda abantu indwara. Turashaka gushyira imbaraga muri siporo yaba iyi isanzwe ya bose ndetse n’iyo ku rwego rwo hejuru ishobora gutunga uyikora.”

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa ahagarariye ikigo cyigisha abana imikino itandukanye “Children and Youth Sports Organization” akaba n’umutoza muri Car Free Day, Mukasa Nelson yasangije abari baje bahagarariye uturere dutandukanye uko Car Free Day ikorwa, ibyiza byayo mu gukundisha abantu siporo no kugira ubuzima bwiza.

Aganira n’abanyamakuru yagize ati “Murabizi ko Car Free Day yatangijwe n’Umujyi wa Kigali mu mwaka n’igice ushize ariko ubu imaze kuba ubukombe. Niyo mpamvu twifuje ko itakomeza kuba iy’Abanya-Kigali gusa ahubwo ikagera no ku bandi Banyarwanda bakumva ku byiza byayo. Twizera ko bizafasha abantu benshi kugira ubuzima bwiza bakabasha gukorera igihugu na bo ubwabo bakiteza imbere.”

Leta y’u Rwanda ishishikariza abantu bose kwitabira siporo ndetse yanageneye abakozi bayo amasaha ya buri wa Gatanu nyuma ya saa sita kugira ngo bidagadure, basabane banirinde indwara zitandura nk’umutima, umuvuduko w’amaraso, umubyibuho ukabije, diabète n’izindi.

Perezida wa Komite Olempike, Ambasaderi Valens Munyabagisha n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Ntigengwa John (iburyo) mu mahugurwa yahurije hamwe abafite aho bahuriye na siporo
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme ageza ubutumwa ku bitabiriye aya mahugurwa
Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike, Rwemalika Félicité na Visi Perezida wa kabiri Bizimana Festus
Mukasa ahabwa icyemezo cy'ishimwe nk'umwe mu bitabiriye aya mahugurwa
Abitabiriye aya mahugurwa bafashe ifoto y'urwibutso bayasoje
Banakoreye hamwe siporo n'abaturage b'i Nyanza
Mukasa Nelson (iburyo) ni we wabakoreshaga imyitozo
Banakoze imyitozo ngororamubiri
Siporo rusange imaze kuba umuco mu bice bitandukanye by'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza