Mu Rwanda hatangiye amahugurwa azashyira Tennis ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 18 Kanama 2017 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Abatoza bagera kuri 60 b’umukino wa Tennis mu Rwanda batangiye amahugurwa y’iminsi 12 bahabwa n’impuguke zavuye mu Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (ITF) azabafasha kuzamura urwego rwayo imbere mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga.

Aya mahugurwa ari kubera kuri Stade Amahoro ahari ibibuga bya Tennis, yitabiriwe n’abasore n’inkumi bagera kuri 60 bavuye mu makipe atandukanye yo mu Rwanda n’abandi baturutse mu Burundi na Congo Kinshasa, akaba ari ubwa mbere abereye i Kigali mu myaka 12 ishize.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Habimana Valens, yatangarije IGIHE ko aya mahugurwa ari mu byiciro bibiri, icy’abatoza batabigize umwuga n’abatoza abakinnyi babigize umwuga, akaba yitezweho ko azazamura urwego rwabo n’urw’umukino muri rusange.

Yagize ati “Ni amahugurwa ari mu byiciro bibiri. Icya mbere ni ukwibutsa abatoza amategeko agezweho y’umukino kizamara iminsi ine naho ikindi ni icy’abatangiye kubigira umwuga bita “ITF Level One” kimara iminsi 12.”

Yakomeje agira ati “Aya mahugurwa twayatewemo inkunga na Komite Olempike n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis ku Isi (ITF) batwoherereje abatoza barimo kudufasha. Inyungu tuzakuramo ni nyinshi kuko bizatuma abatoza bacu bunguka ubumenyi na bo bafashe abakinnyi bacu kugera ku rundi rwego.”

Michel Rissani ukomoka muri Gabon akaba ariwe uri guhugura aba batoza, yabwiye IGIHE ko yashimiye cyane ishyaka abitabiriye amahugurwa bafite.

Yagize ati “Nishimiye urwego rw’abitabiriye amahugurwa, ubona ko bazi icyo bashaka kandi barakorana ishyaka cyane. Ikindi nishimiye ko baje ari benshi ndakeka ko mu myaka 20 maze ntanga amahugurwa nk’aya, mu Rwanda niho nsanze abantu benshi.”

Yavuze ko azafasha abitabiriye amahugurwa kumenya amategeko mashya y’umukino, by’umwihariko akaba azibanda cyane ku gufasha abatoza batabigize umwuga kuko aribo benshi kandi bazanagera kure mu gihugu hose bagakundisha abana Tennis bityo abakinnyi bakaba benshi.

Michel Rissani (iburyo) na Karanja (ibumoso) bafatanya gutanga amahugurwa
Karanja atanga amabwiriza ku bitabiriye amahugurwa
Mu Rwanda hatangiye amahugurwa azashyira Tennis ku rwego mpuzamahanga
Aya mahugurwa yitabiriwe n'abagera kuri 60 baturutse mu Rwanda, Burundi na Congo Kinshasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza