Niyigena Étienne yegukanye Tennis Masters ku nshuro yayo ya mbere (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Mata 2019 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Mota-Engil Tennis Pro Tournament Masters ryamaze iminsi itatu rihuje abakinnyi ba mbere bakomeye muri uyu mukino mu Rwanda, ryasojwe ku wa Gatandatu, ryegukanwe na Niyigena Étienne watsinze Havugimana Olivier 6-2, 7-5 ku mukino wa nyuma.

Iri rushanwa ryahuje abakinnyi umunani, aho batangiye bakuranamo guhera ku wa Kane. Nyuma yo gukomeza ku mukino wa nyuma atsinze Habiyambere Dieudonné 7-5, 6-4, Havugimana Olivier yahuriye ku mukino wa nyuma na Niyigena Étienne wakuyemo Habiyambere Ernest muri ½, amutsinze 2-6, 6-3, 6-3.

Uyu mukino wa nyuma wakinwe ku wa Gatandatu kuri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga, wari witabiriwe n’abafana batandukanye, ugahuza abakinnyi bombi bahagaze neza muri iyi minsi, warangiye Niyigena Étienne atsinze Havugimana Olivier 6-2, 7-5.

Aganira na IGIHE, Niyigena yavuze ko yishimiye kwegukana iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere, avuga ko mu byamufashije harimo kuba amaze kumenya imikinire ya Havugimana Olivier.

Ati “Kwegukana iri rushanwa biranshimishije, ni ibyishimo bikomeye. Olivier ni umukinnyi tumenyeranye, nzi uko akina kandi nanjye ndiyizi, nta kidasanzwe namurushije uretse kwiyumvamo ko ngomba gutsinda.”

Niyigena yavuze ko imikino ibiri ibanza ari yo yamukomereye cyane kurusha uwa nyuma, anashimira abateguye iri rushanwa ryahujwe na gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 25 Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Ati “Umukino wankomereye ni uwa mbere nakinnye muri ¼, nahuye n’umuntu ukubagana cyane (Muvunyi Yannick) ariko ndihangana ndakomeza ndarwana, ndamutsinda. Umukino wa kabiri na wo warankomereye ariko si cyane. Ngomba gukosora amakosa bambonyeho, mu marushanwa ataha nzaba meze neza. Nanashimira abateguye iri rushanwa ryo kwibuka, bagize igitekerero cyiza kidufasha nk’abakinnyi.”

Abateguye iri rushanwa, Mwizerwa Alain wari ufatanyije na Sekamana Yannick, bavuze ko rigamije gufasha abakinnyi b’abanyarwanda gukomeza kwitwara neza ndetse rizajya riba buri mezi atandatu.

Niyigena Étienne wegukanye iri rushanwa yahawe ibihumbi 150 Frw, Havugimana Olivier wabaye uwa kabiri ahabwa ibihumbi 100 Frw mu gihe Habiyambere Ernest na Habiyambere Dieudonné baje ku mwanya wa gatatu n’uwa kane bombi bahawe ibihumbi 50 Frw.

Abana bakina uyu mukino na bo bakurikiranye iri rushanwa ryari rihuje abakinnyi bakomeye
Habiyambere Dieudonné (wambaye umupira w'umukara) ntiyabashije kugera ku mukino wa nyuma
Antonio Azevedo uhagarariye abateye inkunga iri rushanwa, yashimiye Havugimana Olivier uko yitwaye
Abakinnyi bombi babanje gufata ifoto mbere y'umukino
Havugimana Olivier agerageza gusubizamo agapira
Niyigena Étienne yegukanye iri rushanwa rya Masters ribaye ku nshuro ya mbere
Sekamana Yannick na Mwizerwa Alain bateguye iri rushanwa bifotozanya n'abakinnye umukino wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza