Right to Play yasoje imikino y’abana yaberaga mu karere ka Nyarugenge

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 15 Ukuboza 2016 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Umuryango udaharanira inyungu ugamije kwigisha abana ubicishije mu mikino, Right to Play, waraye ushoje igikorwa cy’imikino y’abana cyaberaga mu mirenge itanu y’akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ahatangwaga ubutumwa bwo gukina mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

Iyi gahunda y’imikino, Right to Play yayitangiye ubwo abanyeshuri bari batangiye ibiruhuko mu kwezi k’Ugushyingo, ahagenda hakinwa imikino hirya no hino, maze abana bayitabiriye, bagashishikarizwa kwitabira ishuri cyane cyane mu duce tugaragaramo abana bataye amashuri.

Rukundo Prince ni umwe mu bana bigaragarije muri iyi mikino

Rukundo Prince, ni umwana w’imyaka 13 kuri ubu wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Yadutangarije ko iyi mikino ya Right To Play hari kinini yafashishe abana nka we.

Yagize ati: “Idufasha kwidagadura, itwigisha udukina twiza ntitwigunge tugakina tukabasha kugorora ingingo tugashyushya amaraso. Kera ntabwo nakundaga kwiga, ariko ubu buryo bwo kutwigishiriza mu mikino byatumye nongera gukunda ishuri”.

Iyi mikino yiganjemo umupira w’amaguru, yakiniwe mu turere dutanu dukorana n’uyu mushinga, twa Nyarugenge, Kayonza, Ruhango. By’umwihariko, kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Ukuboza, ikaba yasozwaga mu karere ka Nyarugenge, nyuma yo gukinirwa mu mirenge itanu ya Kimisagara, Kigali, Rwezamenyo, Mageragere na Nyamirambo.

Kamanzi Kalisa Gilbert, ayobora Groupe Scolaire Mwendo yegukanye igikombe, na we yahamije ko hari ikintu cyahindutse mu myigire kuva aho batangiriye gukorana na Right To Play. Yagize ati: “abana benshi bataga amashuri kubera ko ahari babihiwe n’uburyo amasomo yabagendekeye cyane cyane iyo babaga batabyumva".

“Kuri uyu munsi, iyo abonye rya somo yafataga bimugoye ari kurifata binyuze mu mikino, bituma agaruka ku ishuri.”

Right To Play, ubusanzwe ni umushinga mpuzamahanga ugamije kwigisha abana uburere bukwiye ariko biciye mu mikino. Uyu, washinzwe mu mwaka w’2000 ushinzwe n’umukinnyi wari waratwaye imidari myinshi mu mikino olimpike, Johann Olav Koss. Kuri ubu, abatoza barenga 14 900 ni bo bakorana na wo k hirya no hino ku isi, aho unakorana n’amakipe atandukanye nka Chelsea yo mu Bwongereza.

Right To Play isanzwe ikorana n'amakipe nka Chelsea

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza