Taekwondo: Ubuyobozi bushya bwiyemeje kuzazanira imidali myinshi u Rwanda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Mutarama 2018 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda, Bagabo Placide, yatangaje ko afite intego yo kongera imidali mpuzamahanga begukana.

Dr. David Hakizimana wayoboraga iri shyirahamwe ry’umukino njyarugamba wa Taekwondo mu Rwanda mu myaka umunani ishize, yashyikirije Bagabo Placide ubuyobozi kuwa 7 Mutarama 2017.

Bagabe watangiye manda ye y’imyaka ine, yashimiye abo asimbuye ku kazi gakomeye bakoze ashimangira ko anyotewe no kubona umukino utera imbere kurushaho, bakazashyira imbaraga mu cyiciro cy’abari n’abategarugori kugira ngo imidali itaha mu gihugu yiyongere.

Yagize ati “Ni byiza ko hari byinshi twakoze muri komite icyuye igihe narimbereye Umunyamabanga mukuru ariko burya uko tuba twarabiteguye si ko byose bigerwaho ijana ku ijana. Birumvikana ngiye gukomerezaho cyane cyane mpereye kuri ya mihigo tutesheje na komite dusimbuye.”

Yakomeje agira ati “Ahantu ha mbere mbona imbaraga zigomba kujya ni muri taekwondo y’abari n’abategarugori kuko ubona ko umubare ukiri muke. Nk’urugero dufite ikipe y’igihugu y’abafite ubumuga ariko ubu harimo umukobwa umwe gusa, murumva ko hakenewe izindi mbaraga kandi byose bizaba biri mu rwego rwo gushakira ishema igihugu no kongera imidali mpuzamahanga twegukana.”

Rwemarika Félicité wari uhagarariye Komite Olempike yashimiye cyane komite icyuye igihe ku kazi gakomeye mu kuzamura umukino no kuba igihe kigeze igatanga ubuyobozi mu mahoro, bikwiye kubera isomo n’andi mashyirahamwe y’imikino.

Dr. David Hakizimana yavuze ko afitiye icyizere Bagabo Placide watorewe kumusimbura, dore ko bakoranye mu buyobozi bucyuye igihe kandi akunda taekwondo.

Ati “Muzi ari muto atangira kwiga taekwondo ni nanjye wamwigishije. Arashoboye kandi mfite icyizere ko afatanyije na komite ayoboye ndetse natwe kuko tuzakomeza kuyiba hafi, bazagera ku birenze n’ibyo twe twakoze.”

Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda, Bagabo Placide

Abagize Komite nyobozi nshya y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo

Perezida: Bagabo Placide (Dream Taekwondo Club)

Visi Perezida: Mugorewase Elyse Fabrice (Blue Sky Taekwondo Club)

Umunyamabanga Mukuru: Mbonigaba Boniface (IYF Taekwondo Club)

Umubitsi: Uwayezu Imara Theoneste (Kigali International Taekwondo Academy/KITA)

Abajyanama

Gemma Ingabire (KITA)

Dusi Blaise (Kigali Olympic Taekwondo Academy/KOTA)

Abagize Komite Ngenzuzi

Iyumva Regis (Unity Taekwondo Club)

Musabyimana Emmanuel (Yes We Can Taekwondo Club)

Bimenyimana Galiede (Horang Taekwondo Club)

Dr. David Hakizimana wayoboraga Ishyirahamwe ryaTaekwondo mu Rwanda afitiye icyizere Bagabo Placide umusimbuye
Abagize Komite nshya
Rwemarika Félicité wari uhagarariye Komite Olempike yashimiye uburyo mu Ishyirahamwe rya Taekwondo bahererekanyije ubuyobozi mu mahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza