Tennis: Abanye-Congo bihariye ibikombe mu irushanwa ryo kwibuka, Abanyarwanda batahana isomo

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 18 Kamena 2017 saa 07:36
Yasuwe :
1 0

Abakinnyi bo muri Congo Kinshasa mu bagabo no mu bagore nibo begukanye ibikombe mu irushanwa ryo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 bari abakinnyi, abayobozi n’abafana b’umukino wa Tennis.

Iyi mikino yitabiriwe n’abakinnyi bo mu Rwanda n’abandi bavuye muri Congo Kinshassa yari imaze icyumweru ikinirwa i Remera ku bibuga bya Tennis, yasojwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki 17 Kamana 2017.

Mu bagabo Umunyarwanda Niyigena Etienne yari yabashije kugera ku mukino wa nyuma asezereye Diamba Christian wo muri Congo Kinshasa naho mu bakobwa Ingabire Meganne ahagera asezereye undi Munyarwandakazi, Umumararungu Gisele.

Aba bakinnyi bombi bahuriye n’Abanyekongo ku mukino wa nyuma, aho nta Munyarwanda wabashije gutsinda kuko mu bagabo, Arnold Ikondo, yatsinze Niyigena amaseti 2-1 (6-3, 3-6, 6-3) naho mu bakobwa Nancy Onya atsinda Ingabire amaseti 2-0 (6-1, 6-3).

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, Kassim Ntageruka, yatangaje ko kwitwara nabi kw’abakinnyi bo mu Rwanda byatewe n’uko bafite imbaraga nke mu mibiri yabo ndetse batabasha gukina igihe kirekire abasaba kubikosora kugira ngo bazitware neza ubutaha.

Yagize ati “Uyu mwaka twakinaga twibuka Abatutsi bazize Jenoside ariko tunibukiranya ko tugomba gusigasira ibyagenzweho kugira ngo bitaducika. Irushanwa ryagenze neza gusa ntihabura ibyo gukomeza kongeramo imbaraga. “

“Ntabwo abakinnyi bacu mu Rwanda bitwaye neza, ibikombe byose byagiye mu baturanyi bacu ba Congo Kinshassa. Mwabonye ko abacu batsinzwe ahanini kubera kutagira imbaraga nyinshi, igikurikira ni uko tuvugana nabo bakazongera kuko ubuhanga bwo mwabonye ko babufite.”

Ibi ni nako Niyigena Etienne watsindiwe ku mukino wa nyuma abibona kuko yatangaje ko ubwo yari amaze gutsinda iseti ya kabiri, Ikondo yamwokeje igitutu amutera ubwoba aramufata ubwo imbaraga zari zitangiye kumubana nke aba aribwo amutsinda.

Yagize ati “Umukino wagenze neza gusa mugenzi wanjye [Ikondo] yakinnye andusha kubara umukino . Hari byinshi mwigiyeho kuko ni uwabigize umwuga nanjye ndashaka gutera ikirenge mu cye.”

Iri rushanwa ryatewe inkunga na Minisiteri y’Umuco na Siporo, Komite Olimpike kimwe n’Ikigo cy’Imari n’Imigabane mu Rwanda, ryanakinwe mu bindi byiciro birimo abatarabigize umwuga aho Kabirigi Viateur yatsinze Thais Brouck amaseti 2-1 [7-5, 4-6, 6-4]; muri tennis y’abagendera mu tugare Ernest Ndayishimiye yatsinze Vicky Dusabe amaseti 2-0 [7-6, 6-3] naho mu bakobwa Umutoni Clementine atsinda Kwizera Carine amaseti 2-0 [2-6, 3-6].

Abanye-Congo Arnold Ikondo na Nancy Onya begukanye ibikombe batsinze Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza