Tennis: Habiyambere na Umumararungu begukanye irushanwa ryo kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 21 Kanama 2017 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru, Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda rifatanyije na Cogebanque, ryateguye irushanwa ryo kwishimira intsinzi ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame yo gukomeza kuyobora u Rwanda ryegukanwa na Habiyambere mu bahungu naho Umumararungu ahiga abandi bakobwa.

Iri rushanwa ryabereye muri Cercle Sportif de Kigali ryari ruifite insanganyamatsiko igira iti “Intsinzi Cogebanque Open Tournament” ryari mu rwego rwo kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu byishimo by’uko Perezida Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora igihugu muri manda y’indi myaka irindwi nk’uko Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Cogebanque, Mujyambere Louis De Montfort yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Cogebanque nka banque nyarwanda, ishishikajwe n’ibikorwa by’Abanyarwanda twari dusanzwe dufitanye ubufatanye na Cercle Sportif de Kigali ndetse hari amarushanwa atandukanye twagiye dufatanya mu gihe cyashize.”

Yakomeje agira ati “Gusa uyu mwaka twifuje ko twategura iri rushanwa nyuma y’intsinzi Abanyarwanda bamaze kugira bitorera umuyobozi uturangaje imbere, umuyobozi watugejeje kuri byinshi, Nyakubahwa Paul Kagame tuzi aho atugejeje ko ari heza kandi anatuganisha aheza kurushaho.”

Iri rushanwa mu bagabo babigize umwuga ryegukanywe na Habiyambere Ernest watsinze Havugimana Olivier amaseti 2-1 naho mu bakobwa, Umumararungu Gisele yegukanye igikombe atsinze Ingabire Megan amaseti 2-1.

Mu batarabigize umwuga irushanwa ryegukanywe na Conshohocken Arnold atsinze Gen. Maj. Kazura Jean Bosco ku mukino wa nyuma ku maseti 2-0.

Mujyambere ari kumwe n'abatsinze
Umumararungu Gisele wahize abandi bakobwa
Habiyambere Ernest(iburyo) wegukanye irushanwa mu bagabo babigize umwuga
Mujyambere Louis de Monfort wari uhagarariye Cogebanque yavuze ko bateguye iri rushanwa mu rwego rwo kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza