Tour du Rwanda 2016 izesa umuhigo w’umugabane w’Afurika

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 9 Ugushyingo 2016 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Tour du Rwanda 2016 igiye kwandikisha amateka mu mukino w’amagare, ko ari ryo siganwa rukumbi kuri uyu mugabane wa Afurika rigiye gukinwamo n’abakinnyi baturutse ku migabane yose uko ari itanu.

Tour du Rwanda isanzwe iza ku mwanya wa kabiri mu masiganwa yo muri Afurika inyuma ya La Tropical Amissa Bongo ya Gabon, isanzwe yihariye agahigo ko kuba muri Afurika ari ryo siganwa rikurikiranwa n’abantu benshi ku mihanda , ikintu isangiye n’amasiganwa akomeye ku isi nka Tour de France. Irushanwa ry’uyu mwaka wa 2016, ryo rikazaba rifite umwihariko wo kuba ari ryo siganwa rikiniwe muri Afurika, rifite byibura umuntu umwe uturuka kuri buri mugabane muri itanu ituwe ku Isi.

Uretse amakipe yo ku mugabane wa Afurika no ku mugabane w’Uburayi azitabira iri siganwa, Tour du Rwanda 2016 izanagaragaramo Abanyamerika nka Chris Butler ukinira ikipe ya Cycling Academy yo muri Israel, abanya-Austarlia nka Junrey Navarra, umunya-Philippines ukinira Dimension Data, mu gihe Aziya izaba ihagarariwe n’abakinnyi nka Zohar Hadari ukomoka muri Israel.

Mu makipe 17 yagombaga kwitabira iri siganwa ritangira kuri iki cyumweru ariko, amakipe abiri amaze gutangaza ko atakitabiriye iri siganwa ahanini kubera ikibazo cy’amikoro, nkuko Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Bayingana Aimable yabitangaje.

Yagize ati :“ Amakipe ya Kenya na Misiri yarangije kutubwira ko atakitabiriye Tour du Rwanda ya 2016. Byadutunguye kuko babidutangarije ku munota wanyuma, gusa icyiza ni uko atari mu makipe nubundi tuzaba duhanganye, ayandi yose akomeye azaba ari i Kigali”.

Perezida wa Ferwacy, Aimable Bayingana(hagati), hamwe na diregiteri wa Tour du Rwanda Jean Claude Herault(ibumoso) na Olivier Grand Jean(iburyo) utegura iri siganwa mu kiganiro n'abanyamakuru

Uretse ikipe ya Lowest Rates Cycling yo muri Canada yageze i Kigali, kuri uyu wa kane, biteganyijwe ko amakipe yandi abiri ya Haute savoie yo mu Bufaransa na Meubles Descartes yo mu Busuwisi na yo azaba ageze mu murwa mukuru w’u Rwanda yitegura iminsi umunani y’iri rushanwa riza mu ya mbere kuri uyu mugabane.

Bukeye bwaho kuwa Gatanu, amakipe ya SNH yo muri Cameroun, Bike Aid yo mu Budage na Dimension Data ihabwa n’amahirwe yo kuzavamo uzegukana iri rushanwa, na yo azaba ageze mu Rwanda, akazahurira i Kigali n’amakipe atatu azahagararira igihugu, ndetse na bamwe mu bakinnyi bayo bari mu Rwanda, Ndayisenga Valens wa Dimension Data na Bosco Nsengimana wa Bike Aid.

Uretse gukurura imbaga nyamwinshi mu nzira, Tour du Rwanda 2016 izatangwamo ibihembo bitandukanye bizahabwa abakinnyi bitwaye neza kuri buri gace. Aha, harimo uwagatsinze, uwitwaye neza mu bakiri bato, uwitwaye neza ahazamuka, umunyafurika witwaye neza n’umunyarwanda witwaye neza.

Abakunzi b'umukino w'amagare bashonje bahishiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza