Umwaku wa Drake na none? Umuteramakofe Anthony Joshua yatsinzwe umukino watumye benshi bagwa mu kantu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Kamena 2019 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Bikomeje gusa n’amateka agenda yisubiramo nubwo bigoye kwemeza ko hari ukuri bifite. Abakinnyi bifotozanya n’umuraperi w’umunya-Canada, Aubrey Drake Graham, bakomeje gutsindwa umusubizo.

Ku wa Gatandatu nijoro wari umunsi uhanzwe amaso n’abakunzi b’iteramakofe ku Isi cyane cyane Abongereza, bari bagiye kubona indwanyi yabo Anthony Joshua itangira urugendo rwo kwigarurira Amerika mu iteramakofe, nyuma yo guhamya ibirindiro bye mu Bwongereza.

Nyamara Joshua w’imyaka 29 wahabwaga amahirwe, yatsinzwe n’umunya-Mexique, Andy Ruiz Jr, imbere y’imbaga ingana n’ibihumbi 20,000 yari ikoraniye muri Madison Square Garden mu mujyi wa New York.

Ruiz yamutsinze amurusha kuko yamuhataga ibipfunsi kugeza arambaraye ubwa kane ndetse agatsindwa mu gace ka karindwi. Yamuhaye umwitangirizwa mu gace ka gatatu ubwo yamugushaga ubugira kabiri kubera ibipfunsi yamuhataga.

Byatumye hari abakeka ko yaba yagize ikibazo mu mutwe mu minota ya nyuma y’umukino, ariko abaganga nyuma yawo baza kwemeza ko nta kibazo yagize nubwo yagaragazaga ibimenyetso bidasanzwe ku rwego rwa Joshua uzwi muri O2 Arena i Londres.

Mu gace ka gatanu nibwo impungenge ku bakunzi ba Joshua zakomeje kwiyongera, ubwo yabazaga umutoza we Rob McCracken ati “aka ni agace ka kangahe?” kandi ari we urimo gukina.

Ruiz yakomeje kumukubita bifatika kugeza ubwo mu gace ka gatandatu Joshua wavaga amaraso ku zuru yagaragazaga intege nke, uwo bahanganye na we akomeza kumuhata, maze Joshua abaza abamufasha ati “kuki merewe gutya?”

Iherezo ryageze mu gace ka karindwi ubwo Ruiz yagushaga Joshua inshuro ebyiri maze umusifuzi ahita asoza umukino.

Uyu mukino watumye abantu benshi basubiza agatima ku ifoto Joshua yatangaje ku wa 21 Werurwe uyu mwaka, yandikaho ko yiteguye “gukuraho imiziro ku wa 1 Kamena.”

Nyamara niba koko iyo miziro ariyo, nawe yamukozeho kuko Joshua yatsinzwe umukino wa mbere kuva yatangira iteramakofe ndetse yamburwa imikandara itatu yari afite ya WBA, IBF na WBO mu cyiciro cy’abafite ibiro byinshi.

Nyuma y’uyu mukino, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Anthony Joshua, Eddie Hearn, yahise atangaza ko bateganya umukino wo kwihimura uzabera mu Bwongereza mu Ugushyingo cyangwa Ukuboza. Joshua yeruriye itangazamakuru ko mbere y’uyu mukino atatekerezaga ko wazasubirwamo.

Ati “Mu masezerano ntabwo nigeze mbaza ku ngingo ivuga ku gusubiramo umukino kuko numvaga ngomba kuwutsinda. Niba ihari, tuzasubiramo kandi nzigarurira imidali yanjye. Ngomba kuzamutsinda.”

Uyu mukino watumye bamwe mu bateramakofe bakora mu nkovu Joshua, nka Tyson Fury na Deontay Wilder, aho Wilder na we wifuza ko bategura umukino ushobora kuzaba uri mu ihenze cyane, yavuze ko atari igihangange ahubwo “ubuzima bwe bwaranzwe cyane n’impano, ibitavugwaho rumwe n’ibinyoma.”

Joshua yari yifitiye icyizere gihambaye ndetse agifitiwe n’abashoye amafaranga yabo, kuko nubwo yatsinzwe bitamubujije guhembwa miliyoni £20 mu gihe Andy Ruiz Jr wamutsinze we yahawe miliyoni £5, bigaragaza uburyo izina rya Joshua ryari hejuru cyane.

Uyu mukino kandi wagereranyijwe nk’aho umuntu wubatse umubiri yabaye umunyantege nke imbere y’umuntu wabyibushye uko yiboneye, ugereranyije imiterere ya Joshua na Ruiz.

Muri Werurwe, Joshua yifotoranyije na Drake, avuga ko agiye gukuraho umwaku

Umwaku utwererwa Drake wageze kuri benshi

Biragoye ko ari icyemezo wafata kuko ntacyo siyansi ibisobanuraho, ariko ibimenyetso byo mu mikino mike iheruka byerekana ko abakinnyi bagiye bifotozanya na Drake, amakipe yabo yagiye atsindwa.

Tariki ya 2 Mata rutahizamu wa Arsenal Pierre-Emerick Aubameyang yifotozanyije n’uyu muhanzi afashe umwambaro we, ku Cyumweru cyakurikiyeho Arsenal itsindwa na Everton igitego 1-0 kuri Goodison Park.

Paul Pogba ukinira Manchester United na we yahuye n’ibi bivugwa kuri Drake kuko bifotozanyije tariki ya 11 Werurwe nyuma y’igitaramo yari amaze gukorera muri Manchester Arena. Nyuma y’iminsi itanu, Manchester United yasezerewe na Wolves muri FA Cup, umukino Pogba yagaragayemo.

Abandi bakinnyi bifotozanyije n’uyu muhanzi amakipe yabo agatsindwa barimo Sergio Kun Agüero wa Manchester City, wifotozanyije na Drake mbere y’uko ikipe ye itsindwa na Tottenham igitego 1-0 muri Champions League anahusha penaliti, mu gihe na Jadon Sancho wa Borussia Dortmund bifotozanyije ikipe ye ikanyagirwa na Bayern Munich 5-0.

Abandi bahuye n’uruva gusenya nyuma y’amafoto na Drake

- 2014: Miami Heat yatsinzwe imikino 4-1 na San Antonio Spurs mu mikino ya nyuma ya NBA
- 2014- Liverpool yatakaje igikombe cya shampiyona nyuma y’ifoto na Daniel Sturridge
- 2015- Serena Williams yatsinzwe na Roberta Vinci muri ½ cya US Open
- 2018- Umuteramakofe Conor McGregor yatsinzwe na Khabib Nurmagomedov

Joshua yaguye inshuro nyinshi, atsindwa mu gace ka karindwi
Ruiz yahase ibipfunsi Joshua bamwe bakeka ko yataye ubwenge
Ruiz yahise yambura Joshua imikandara yari yaratsindiye mu bafite ibilo byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza