Uwacu yasabye abaserukiye u Rwanda mu mikino olempike kuruhesha agaciro

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 27 Nyakanga 2016 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yaganiriye n’abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu mikino olempike na paralempike izabera muri Brazil, abibutsa ko ibendera ry’igihugu bahawe atari buri wese urihabwa bityo ko bafite inshingano zo kuryubahisha no gutanga isura nziza aho bari.

Mu mikino ya olempike izakinwa hagati ya tariki 5-21 Kanama 2016 i Rio muri Brazil, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi barindwi bayobowe na Niyonshuti Adrien nka kapiteni ari na we wagombaga gushyikirizwa ibendera ry’igihugu ariko kuko ari mu marushanwa muri Espagne, ryahawe Nyirarukundo Salome usiganwa ku maguru muri metero ibihumbi 10.

Mu mikino paralempike y’abamugaye, u Rwanda ruzahagararirwa n’ikipe ya sitting volleyball y’abagore na Muvunyi Hermas mu mikino ngororamubiri ari na we wahawe ibendera ry’igihugu nk’uyoboye iri tsinda.

Minisitiri Uwacu yabwiye aba bakinnyi ko batagiye kwitabira gusa ahubwo bagomba gukoresha imbaraga n’ubwitange bari bafite ubwo bashakaga amatike kugira ngo batazatahira kuzenguruka umujyi wa Rio bakagaruka nta muntu umenye ko bahageze.

Ati "Ndabashimira uko mwitwaye mu gihe cyo gushaka amatike. Ni iby’agaciro kubona tugiye guhagararirwa n’umubare ungana gutya kandi abenshi bagiye kuko babikoreye ndetse n’abatumiwe si uko batari bashoboye ahubwo ni utuntu duke twaburaga.”

“Ibyo mwashoboye gukora ni intangiriro z’ibindi byinshi tubategerejeho. Si ubwa mbere mwitabiriye amarushanwa ariko ntawe uyamenyera. Buri gihe uba ukeneye kwitegura cyane kugira ngo witware neza. Mumenye ko hari miliyoni 12 z’Abanyarwanda mugiye guhagararira, ntimuzadukoze isoni.”

Uwacu yibukije aba bakinnyi ko bagiye mu gihe gikomeye aho u Rwanda ruri kuvugwa ku Isi hose nyuma yo kwakira inama ya AU benshi bemeza ko yabaye iya mbere iteguye neza bityo no muri Brazil abantu bakaba bakeneye kuzabona ibendera ry’u Rwanda rizamurwa.

Nyirarukundo Salome uzasiganwa mu birometero 10, yasabye Abanyarwanda umusanzu wo kuzakomeza kubashyigikira nubwo bazaba bakinira hanze y’igihugu.

Mu mikino olempike u Rwanda ruzaba rufitemo abakinnyi barindwi barimo Niyonshuti Adrien uzasiganwa ku magare (Road Race), Nathan Byukusenge uzasiganwa ku magare mu misozi (Mountain Bike), Nyirarukundo Salome, Mukasakindi Claudette na Uwiragiye Ambroise bo mu mikino ngororamubiri, umurungi Joana na Imaniraguha Eloi bazaba bahatana mu koga.

Ni ku nshuro ya cyenda u Rwanda rugiye kwitabira iyi mikino harimo,harimo iyo rwitabiriye mu 1984, 1988, 1992, 1996, 2000, 2004, 2008,2012 na 2016.

U Rwanda nta mudari ruregukana muri izo nshuro zose rwitabiriye iyi mikino ariko muri 2004 mu mikino paralempike yari yabereye mu Bugiriki, Athens Jean de Dieu Nkundabera yegukanye umudali wa bronze mu mikino y’abamugaye basiganwa mu kagare (wheelchair racing).

Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne ashyikiriza ibendera Muvunyi Harmasi, kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abafite ubumuga
Nyirarukundo Salome uzahagararira u Rwanda mu mikino ngororamubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza