Uwimanishaka wakiniraga Ikipe y’Igihugu ya Cricket yashyinguwe (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 6 Kamena 2018 saa 02:43
Yasuwe :
0 0

Uwimanishaka Prince wakiniraga Telugu Royal Cricket Club n’Ikipe y’Igihugu witabye Imana ku Cyumweru, yasezeweho bwa nyuma n’inshuti n’abavandimwe be kuri uyu wa Kabiri, tariki 5 Kamena 2018.

Uyu musore wari ufite imyaka 21, yari umwe mu bakomeye cyane mu mukino wa Cricket mu Rwanda ndetse yari yitezweho kuzafatanya na bagenzi be mu mikino y’amajonjora yo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Australia mu 2020.

Yitabye Imana azize uburwayi bwamufashe ku wa Kane tariki 31 Gicurasi 2018 avuye mu myitozo; yagize kwa muganga bamuha imiti ntiyagira icyo imufasha, aza kugwa mu Bitaro bya Kibagabaga mu masaha y’umugoroba ku wa 3 Kamena 2018.

Umuhango wo gusezera Uwimanishaka watangiriye aho avuka ku Kabeza, ukurikirwa na misa yo kumusabira yabereye kuri Miracle Center i Remera saa munani mbere yo kumushyingura mu irimbi ry’i Rusororo mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri.

Bagenzi be bakinanaga mu Ikipe y’Igihugu n’abakina Cricket mu makipe atandukanye, bari baje bitwaje ibiti bakinisha uyu mukino (Bats) ndetse ku mva ye bashyizeho agapira bakinisha, kazahoraho mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’uwari warihebeye Cricket.

Uwimanishaka yasezeweho mu cyubahiro nk'umukinnyi wakundaga Cricket
Uyu muhango witabiriwe n'inshuti ze n'abavandimwe ndetse n'abo bakinanye
Bari bambaye imyenda iriho ifoto ya nyakwigendera
Abamuherekeje bari bambaye imyenda yiganjemo iy'umukara
Uwimanishaka w'imyaka 21 yashyinguwe i Rusororo
Abantu batandukanye bashyize indabo ku mva ya Uwimanishaka Prince wakiniraga Ikipe y’Igihugu ya Cricket
Uwimanishaka Prince Dalis yitabye Imana azize uburwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza