Cogebanque ikomeje kuryoshya amasiganwa y’amagare

Yanditswe na
Kuya 19 Ugushyingo 2012 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Ku cyiciro cya mbere cy’isiganwa ry’amagare rizwi nka “Tour of Rwanda” Cogebanque yagaragaje ko ifite ubushake bwo guteza imbere umukino w’amagare, by’umwihariko ariko yabaye indashyikirwa gushyushya abitabiriye kureba itangizwa ry’iri siganwa.
Nyuma y’isozwa ry’icyiciro cya mbere cya “Tour of Rwanda” cyazengurukaga mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2012, aho abasiganwa bakoraga isiganwa ryo gusiganwa n’isaha “Course contre la montre” ahareshya n’ibirometero bitatu n’igice. (...)

Ku cyiciro cya mbere cy’isiganwa ry’amagare rizwi nka “Tour of Rwanda” Cogebanque yagaragaje ko ifite ubushake bwo guteza imbere umukino w’amagare, by’umwihariko ariko yabaye indashyikirwa gushyushya abitabiriye kureba itangizwa ry’iri siganwa.

Nyuma y’isozwa ry’icyiciro cya mbere cya “Tour of Rwanda” cyazengurukaga mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2012, aho abasiganwa bakoraga isiganwa ryo gusiganwa n’isaha “Course contre la montre” ahareshya n’ibirometero bitatu n’igice.

Ku munsi wa mbere umwenda w’umukinnyi wa mbere wambitswe Umunya-Canada Pelletier Roy Remi wo mu ikipe yitwa Canada Team Quebecor Garneau, akurikirwa na Langlois Bruno na we bakomoka mu ikipe imwe, naho Umunyarwanda Adrien Niyonshuti yambitswe mayo (maillot) y’umukinnyi w’Umunyafurika witwaye neza, n’iy’Umunyarwanda witwaye neza nk’uwabaye uwa gatatu.

Nyuma y’iyi mihango ni bwo abaterankunga batandukanye b’iri rushanwa harimo na Cogebanque baboneyeho umwanya wo gushimisha no gusobanurira abitabiriye iri rushanwa.

Claude Karamage, umwe mu bari bitabiriye uyu muhango aganira na IGIHE, yatangaje ko uretse kuba yarebye umukino w’amagare ukamushimisha, yananeje kunezezwa cyane no kuba yabonye bamwe mu bantu bazwi cyane hano mu Rwanda bari bazanywe na Cogebanque nka Mico Prosper n’umushushyabirori Anitha Pendo ngo yajyaga yumva kuri radiyo gusa.

Abakinnyi batanu ba mbere

1. PELLETIER ROY Remi TEAM QUEBECOR GARNEAU 04’03’’25

2. LANGLOIS Bruno TEAM QUEBECOR GARNEAU 04’08’’82

3. NIYONSHUTI Adrien TEAM RWANDA KARISIMBI 04’09’’26

4. WARD Shaun NATIONAL TEAM SOUTH AFRI 04’12’’81

5. SHMIDT Alexey TEAM TYPE 1 - SANOFI RUS 04’13’’69


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza