FERWACY yateguye irushanwa ry’amagare ryo gusiganwa ku gihe

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 16 Werurwe 2013 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Muri gahunda y’amarushanwa y’ukwezi, kuri iki Cyumweru, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda FERWACY ryateguye irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryitwa “Contre la montre”, aho abakinnyi baba basiganwa n’igihe.
Nyuma y’irushanwa ryo gusiganwa ryabaye mu kwezi kwa kabiri, basiganirwa mu muhanda wa Kigali berekeza ku Rusumo, muri gahunda y’amarushanwa y’u kwezi rikegukanwa na Uwizeyimana Bonaventure, FERWACY yongeye gutegura irindi siganwa ku Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2013, aho rizakinirwa (...)

Muri gahunda y’amarushanwa y’ukwezi, kuri iki Cyumweru, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda FERWACY ryateguye irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryitwa “Contre la montre”, aho abakinnyi baba basiganwa n’igihe.

Nyuma y’irushanwa ryo gusiganwa ryabaye mu kwezi kwa kabiri, basiganirwa mu muhanda wa Kigali berekeza ku Rusumo, muri gahunda y’amarushanwa y’u kwezi rikegukanwa na Uwizeyimana Bonaventure, FERWACY yongeye gutegura irindi siganwa ku Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2013, aho rizakinirwa mu Karere ka Gasabo ahazwi kw’izina rya Free Trade Zone, ryitabirwe n’amakipe icyenda agize FERWACY agize iri Shyirahamwe.

Mugisha Egide Ushinzwe itangazamakuru muri FERWACY, avuga ko irushanwa ryo gusiganwa ku magare basiganwa ku gihe, umukinnyi ahaguruka wenyine cyagwa ikipe yose igahaguruka, hashira umunota hagahaguruka undi cyagwa indi kipe.

Uwakoresheje igihe gito niwe uba yatsinze. Ku makipe bareba abakinnyi 3 ba mbere mu ikipe hagateranywa ibihe byabo ikipe ifite igihe gito niyo iba yatsinze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza