Habiyambere yaje ku mwanya wa hafi muri “Tour of Rwanda”

Yanditswe na M. M.
Kuya 20 Ugushyingo 2012 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Mu irushanwa mpuzamahanga ryo kuzenguruka igihugu rya “Tour of Rwanda” riterwa inkunga na Cogebanque, ku munsi wa kabiri tariki 19 Ugushyingo 2012, ryaturutse Kigali rigana Nyagatare, umukinnyi w’Umunyarwanda waje hafi yabaye Habiyambere Nicodem wabaye uwa 14.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe nyuma y’umukino wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2012, Nicodem Habiyambere yavuze ko irushanwa ntaho riragera byose bigishoboka.
Umukinnyi wari ategerejwe n’abantu (...)

Umukinnyi wari ategerejwe n’abantu batari bake, Niyonshuti Adrien nubwo yaje ku mwanya 18, ariko muri rusange niwe Munyarwanda uri kwitwara neza kuko aza ku mwanya wa 6.

Irushanwa ryo ku munsi wa kabiri Kigali-Nyagatare abasiganwa bakoreshe ibirometero 149,7 umukinnyi wa ku mwanya wa mbere yabaye Marhawi Kudus wo mu ikipe UCI wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wakoresheje amasaha 3h45”00.

Marhawi avuga ko yishimiye kuza kuri uwo mwanya wa mbere, ariko ko agomba gushaka uburyo yaba uwa mbere muri rusange.

Kigali- Nyagatare

Uko bitwaye ku munsi wa karibiri

1.Merhawi Kudus UCI wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
2.Ward Shaun ikipe wo muri Afurika y’Epfo
3.Abebe Alem ikipe ya Ethiopia
4.Girdlestone wo muri Afurika y’Epfo
5. Remi Pelletier Roy wo muri Canada

Uko Abanyarwanda bitwaye

14.Nicodem Habiyambere ikipe ya Rwanda Akagera 3h45 ’34 ’’
16. Uwizeyimana Bonaveture ikipe ya Rwanda Akagera 3h45 ’34 ’’
18.Adrien Niyonshuti ikipe ya Rwanda Karisimbi 3h45 ’34 ’’
22. Emmanuel Rudahunga Rwanda Karisimbi 3h 45 ’ 34 ’’
23. Nathan Byukusenge Team Rwanda Karisimbi 3h45 ’34 ’’.

Isiganwa rya “Tour of Rwanda” rizasozwa kuwa 25 Ugushyingo 2012 nyuma yo kuzenguruka Uturere dutandukanye tw’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza