Ikipe y’u Rwanda ya Karate iritegura kwitabira igikombe cy’Isi


Yanditswe kuya 18-10-2012 - Saa 12:55' na Innocent Ndahiriwe

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Karate iritegura kwitabira irushanwa ry’igikombe cy’Isi riteganyijwe kubera mu Bufaransa hagati y’ itariki ya 21 na 25 Ugushyingo 2012.

Mu kiganiro na Igihe.com Umuyobozi wa Tekiniki mu ikipe y’igihugu ya Karate, Rurangayire Giy, yatangaje ko imyiteguro imeze neza, kuko ikipe yitoza inshuro eshanu mu cyumweru.

Rurangayire yongeyeho ko kugeza ubu bataramenya umubare bazajyana, kubera ko bagishakisha abategankunga kugira ngo nibura bazajyane ikipe yuzuye igizwe n’abakinnyi 18 bagizwe n’abakobwa 8 n’abagabo 10.

Rurangayire avuga ko uretse Minisiteri ifite siporo mu nshingano na Komite Olempike, nta bandi baterankunga bari babona.

Impamvu ituma umukino wa Karate utabona abaterankunga, Rurangayire yatangarije igihe ko acyeka ko umukino wabo utabona abandi baterankunga cyane bitewe ni uko uko bataragera ku rwego rwo kubashimisha.

Kabera Rehema, umwe mu bakinnyi, atangaza ko bahagaze neza mu myitozo kandi bafitiye icyizere umutoza wabo, bityo ngo bazitwara neza mu Bufaransa.

U Rwanda ruherutse muri Maroke mu marushanwa ku rwego rw’Afurika, imikino irangira rwegukanye imidari 2 ya Bronze, rubikesheje abakinnyi Twajamahoro Sylvestre na Kabera Rehema. Muri rusange u Rwanda rutahana umwanya wa 9 mu bihugu 18 byari byitabiriye iryo rushanwa.

U Rwanda ruheruka kwitabira imikino yo ku rwego rw’Isi mu 2002, aho Umunyarwanda Rurangayire Giy yasezerewe mu ¼ cy’irangiza.

IBITEKEREZO
courage mes freres karatekas Rwandais
Musubize19.10.2012 saa 03:58
Sylvere
Bakinira he nanjye ngo nzajye kwiga karate ? mumbwire please.
Musubize19.10.2012 saa 00:27
Karateka

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!