Kwamamaza

Imikino mu bigo byigenga iratangirana n’ukwezi kwa Gashyantare

Yanditswe kuya 23-01-2013 saa 12:37' na Rene Anthere Rwanyange
     


Ishyirahamwe rigamije guteza imbere siporo mu bigo by’abikorera riratangaza ko bitarenze tariki ya 9 Gashyantare 2013, mu bigo birigize hazaba hatangiye amarushanwa mu mikino irimo umupira w’amaguru, imikino y’intoki ariyo Volleyball na Basketball.
Nk’uko byatangajwe mu nama yo ku wa 22 Mutarama yabereye kuri Stade Amahoro, abayitabiriye bemeranyijwe ko imikino igomba gutangira, ibigo bizayitabira bikaba byamaze gutanga urutonde rw’abakinnyi mu mikino bahisemo bitarenze ku wa Gatanu, tariki ya (...)

Ishyirahamwe rigamije guteza imbere siporo mu bigo by’abikorera riratangaza ko bitarenze tariki ya 9 Gashyantare 2013, mu bigo birigize hazaba hatangiye amarushanwa mu mikino irimo umupira w’amaguru, imikino y’intoki ariyo Volleyball na Basketball.

Nk’uko byatangajwe mu nama yo ku wa 22 Mutarama yabereye kuri Stade Amahoro, abayitabiriye bemeranyijwe ko imikino igomba gutangira, ibigo bizayitabira bikaba byamaze gutanga urutonde rw’abakinnyi mu mikino bahisemo bitarenze ku wa Gatanu, tariki ya 25 Mutarama saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ku wa kabiri tariki ya 29 Mutarama saa cyenda z’igicamunsi, bumvikanye ko bazongera guhura, bakarebera hamwe amategeko azagenga amarushanwa, hakanategurwa gahunda yo kuyatangira ku mugaragaro. Ikindi ni uko muri iyo nama ari bwo hazaba tombola y’uko amakipe azahura.

Busabizwa Parfait, Perezida w’Ishyirahamwe rigamije guteza imbere siporo mu bigo by’abikorera (ARPST), atangaza ko ibigo bifite ubushake bwo gutuma abakozi babyo bakunda siporo kuko ari kimwe mu bibafasha mu kazi bashinzwe. Ikindi kandi ngo kubera ishyaka bafite hari icyizere ko uyu mwaka amarushanwa azagenda neza kurusha ayabanje.

Uko ibigo byiyandikishije n’imikino bahisemo.

Umupira w’amaguru (Football)

BCR, ECOBANK, KCB, MTN, CORAR, BRALIRWA, Republican Guard (RP), na IGIHE Ltd.

Basketball

BCR, ECOBANK, KCB, KIE, MTN.

Volleyball

ECOBANK, Republican Guard (RG), MTN, BRALIRWA.

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved