La Tropicale Amissa Bongo 2013 : Nathan yaje ku mwanya wa 15 ku cyiciro  cya 4

La Tropicale Amissa Bongo 2013 : Nathan yaje ku mwanya wa 15 ku cyiciro cya 4


Yanditswe kuya 18-01-2013 - Saa 08:44' na Rene Anthere Rwanyange

Icyiciro cya 4 cyakinwe ku wa kane tariki ya 17 Mutarama 2013, abasiganwa ku magare bahagurukiye ahitwa Oyem berekeza ahitwa Mitzic, urugendo rw’ibilometero 109, Umufaransa Petit Adrien ukinira ikipe ya Cofidis Solutions Credit ni we warangije ari imbere akoresheje 02h28’12’’, gusa umutaliyani Palini Andrea Francesco ukinira Lampare– Merida ni we ucyambaye umwenda w’umuhondo.

Kuri iki cyiciro cya kane Nathan Byukusenge ni we waje imbere mu banyarwanda aho yaje ku mwanya wa 15 akoresheje 02h28’12’’, na we akaba yahageze mu isibo y’aba mbere ku buryo yarushijwe n’uwa mbere ibyijana. Uwizeyimana Bonaventure ku mwanya wa 38, Rukundo Hassan yaje ku mwanya wa 47, Karegeya Jeremie aza ku mwanya 53 bose baje muri ya sibo.

Ndayisenga Valens ku mwanya wa 70 akoresheje 02h29’01’’ arushwa n’aba mbere amasegonda 49, Nsengiyumva Jean Bosco ku mwanya wa 73 arushwa amasegonda 52.

Muri rusange Byukusenge ari ku mwanya wa 25, Rukundo ku wa 44, Uwizeyimana ku wa 74, Karegeya ku wa 77, Nsengiyumva ku wa 81 na ho Ndayisenga aza ku wa 82.

Mu banyafurika Byukusenge Nathan aza ku mwanya wa 11, mu bakinnyi bakiri bato Rukundo Hassan ari ku mwanya wa 20.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Jonathan Boyer atangaza ko bifuza kuza gukuramo amasegonda 34 ikipe ya Cameroun ibarusha, kugira ngo bayijye imbere mu cyiciro cya gatanu bakina kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Mutarama 2013.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO