La Tropicale Amissa Bongo 2013:Umufaransa Gene Yohann yegukanye igikombe

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 21 Mutarama 2013 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Amarushanwa y’isiganwa ry’amagare yaberaga muri Gabo, yasojwe kuri iki cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2013, Umufaransa Gene Yohann ukinira ikipe ya Europcar.
Iruashanwa La Tropicale Amissa Bongo ni ryo riri ku rwego rwo hejuru muri Afurika, ubu rikaba ribaye ku nshuro ya munani, uyu mwaka ryitabiriwe n’abakinnyi beshi bibihangange.
Ku munsi w’ejo, mu gice cyaryo cya karindwi ari na cyo cyari icya nyuma, abasiganwa bakoze urugendo rwa Kilometero 126.1, bava Owendo berekeza i Libreville, (...)

Amarushanwa y’isiganwa ry’amagare yaberaga muri Gabo, yasojwe kuri iki cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2013, Umufaransa Gene Yohann ukinira ikipe ya Europcar.

Iruashanwa La Tropicale Amissa Bongo ni ryo riri ku rwego rwo hejuru muri Afurika, ubu rikaba ribaye ku nshuro ya munani, uyu mwaka ryitabiriwe n’abakinnyi beshi bibihangange.

Ku munsi w’ejo, mu gice cyaryo cya karindwi ari na cyo cyari icya nyuma, abasiganwa bakoze urugendo rwa Kilometero 126.1, bava Owendo berekeza i Libreville, ryegukanwe n’Umubiligi Dockx Gért ukinira ikipe ya Lotto Belisol.

Umufaransa Gene Yohann ku cyiciro cya gatandatu ni we wari watwaye umwenda w’umuhondo, ariko muri rusange aba ari na we uza ku mwanya wa mbere.

Ku birebana n’ikipe y’u Rwanda, Umunyarwanda waje imbere ni Byukusenge Nathan, ku mwanya wa 29 ariko aza ku wa 13 mu banyafurika. Rukundo Hassan yaje ku mwanya wa 38 no ku wa 16 mu batarengeje imyaka 23. Karegeya Jeremie yaje ku wa 68, Uwizeyimana Bonaventure ku wa 70 na ho Nsengiyumva Jean Bosco ku wa 78.

Ndayisenga Valens ntiyashoboye kurangiza irushanwa ryose, nyuma yo kugwa ku cyiciro cyaryo cya mbere yakomeje kugerageza abasha gukina kugeza ku cyiciro cya 5, na ho icya gatandatu n’icya nyuma ntibyamushobokera.

Usibye abarangije mu myanya y’imbere hari abaturutse mu makipe akomeye baje inyuma y’abasore babanyarwanda nka Nathan na Rukundo, twavuga nk’umufaransa Rolland Pierre warangije ku mwanya wa 32, umufaransa Charteau Anthony waherukaga kwegukana iri rushanwa gatatu yikurikiranya warangije ku mwanya wa 44, umunyafurika y’Epfo Janse Van Rensburg warangije ku mwanya wa 54.

Ikipe ya Lotto Belsol ni yo yarangije ku mwanya wa mbere, Team Rwanda yarangije ku mwanya wa 13. Isiganwa ryakozwe ku rugendo rureshya 939.6 km, rikaba ryaranyuze no mu gihugu cya Cameroun.

Umutoza Jonathan Boyer w’u Rwanda atangaza ko abakinnyi b’u Rwanda bakoze uko bashoboye. Ati “Jeremie na Valens ni ubwa mbere bakinnye Tour mpuzamahanga, Rukundo, Bonaventure na Jean Bosco ni ubwa kabiri kuko, iya mbere bakinnye ni Tour of Rwanda iheruka. Aba bose bari mu myaka 22, 21 na 19; ubwo rero urebye uburyo bitwaye njye nabonye barakoze, kuko uko irushanwa ryagendaga rikomeza ni ko bagendaga batera imbere. Mbese uko batangiye bakina siko barangije kandi ibyo ni byo natekerezaga ko bazakora, byari kumbera ikibazo iyo barangiza basubira inyuma.”

Akomeza avuga ko kubera gahunda yo gukinisha abakinnyi bakiri bato bitari gutuma bashobora kwegukana umwanya wa 7 nk’uwo Team Rwanda yari iriho umwaka ushize ubwo yarimo ba Ruhumuriza, Nathan, Joseph n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza