Merhawi Kudus yegukanye igihembo cya Cogebanque muri Tour of Rwanda 2012

Yanditswe na
Kuya 22 Ugushyingo 2012 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Umunya-Eritrea, Merhawi Kudus w’imyaka 18 gusa ni we wegukanye igihembo cya Cogebanque gihabwa uwarushije abandi ahazamuka mu isiganwa ry’amagare rya Tour of Rwanda 2012 ku cyiciro cyaryo cya gatanu cyahagurukiye i Muhanga kigana i Musanze.
Umuterankunga w’irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour of Rwanda 2012, ari we Cogebanque, uretse kuba igenda isusurutsa abafana ubu noneho muri iki gihe cy’irushanwa, gufunguza konti ni ubuntu ari nako ihemba urusha abandi kuzamuka imisozi y’u Rwanda. (...)

Umunya-Eritrea, Merhawi Kudus w’imyaka 18 gusa ni we wegukanye igihembo cya Cogebanque gihabwa uwarushije abandi ahazamuka mu isiganwa ry’amagare rya Tour of Rwanda 2012 ku cyiciro cyaryo cya gatanu cyahagurukiye i Muhanga kigana i Musanze.

Umuterankunga w’irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour of Rwanda 2012, ari we Cogebanque, uretse kuba igenda isusurutsa abafana ubu noneho muri iki gihe cy’irushanwa, gufunguza konti ni ubuntu ari nako ihemba urusha abandi kuzamuka imisozi y’u Rwanda.

Merhawi Kudus yegukanye aya madolari 300 ndetse kandi aba n’uwa mbere ku rutonde rusange rw’iri rushanwa, aba n’umukinnyi ukiri muto witwaye neza (ku myaka 18 gusa), arongera kandi aba n’umukinnyi w’Umunyafurika witwaye neza.

Uyu musore yegukanye yose hamwe Amadolari 2,700 nyuma y’iki cyiciro cya gatanu cya Tour of Rwanda.

Kuva i Muhanga kugera i Musanze, Habte Solomon wo muri Eritrea ni we waje ku mwanya wa mbere naho Umunyarwanda waje hafi aba Hategeka Gasore waje ku mwanya wa 13 akurikirwa na Niyonshuti Adrien wabaye uwa 16.

Tariki 23 Ugushyingo iri rushanwa rizaba rigeze ku cyiciro cya gatandatu kizahagurukira i Musanze cyerekeza i Rubavu hareshya n’ibirometero 60,5.

Umuterankunga wa Tour of Rwanda; Cogebanque ikomeje gususurutsa abitabira kureba aho abasore banyonga igare ari na ko ibashishikariza gufunguza konti muri iyi banki kuko ari ubuntu kandi bakanagirwa inama z’uburyo bizigamira ngo bategure ejo haza habo ndetse n’ah’abazabakomokaho.

Merhawi Kudus kugeza ubu ni we ufite umwanya wa mbere ku mwyaka 18 gusa
Theonestine uhagarariye Cogebanque hamwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze baha igihembo Merhawi Kudus
Mc Anita Pendo ni we ukomeje gushishikariza abantu gufungura konti muri Cogebanque
Gasore Hategeka yakoresheje ingufu nyinshi muri iki cyiciro
Iyo bageze ahamanuka basiga imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza