Umuterankunga w’imena w’isiganwa ry’amagare ryiswe Tour of Rwanda 2012 ari we COGEBANQUE, iratangaza ko uretse iri rushanwa, iteganya gutera inkunga indi mikino mu Rwanda irimo n’umupira w’amaguru.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma gato y’icyiciro cya karindwi cya Tour of Rwanda 2012, Umuyobozi mukuru wa COGEBANQUE, Alain Lepatre – Lamontagne yavuze ko banki ayobora ikomeje gutera imbere ari na ko izakomeza guteza imbere ibintu bitandukanye birimo imikino.
Lamontagne ati “Cogebanque ni banki iri gutera imbere cyane ku buryo mu minsi iri imbere iba ari iya mbere mu Rwanda. Yiyemeje rero kuzamura imikino kuko uretse kuba twarateye inkunga Tour of Rwanda, inama y’ubuyobozi ya Cogebanque izaterana mu minsi iri imbere tukiga ku buryo twatera inkunga indi mikino irimo n’umupira w’amaguru ukunzwe cyane hano mu Rwanda.”
Umuyobozi wa COGEBANQUE akomeza avuga ko we giti cye yifuza ko bishobotse batangira kujya bahemba umukinnyi w’imena mu mupira w’amaguru mu Rwanda (Icyo yise ‘Rwanda Ballon d’Or’).


Ku munsi ubanziriza uwa nyuma w’iri rushanwa, kuri uyu wa Gatandatu, aba banyonzi bahagurutse i Rubavu berekeza i Kigali ku birometero 156,4 aho Umunya-Afurika y’Epfo, Lill Daren yisubije umwenda w’umuhondo uhabwa uyoboye abandi ku rutonde rusange (Maillot Jaune).
Umunya-Eritrea Merhawi Kudus w’imyaka 18 wari umaze kugira abafana benshi kubera ubuhanga yerekanye, iki cyiciro nticyamuhiriye na gato kuko igikundi cya mbere cyamusizeho iminota 7 yose bituma atakaza umwanya wa mbere atyo.
Icyiciro cya munani ari na cyo cya nyuma, kiri ku birometero 124,3 kizahaguruka i Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2012, cyerekeze i Rwamagana ubundi abasinwa bakate bagaruke i Kigali ari na ho Tour of Rwanda 2012 izasozererwa ku mugaragaro.





Foto/Elisée Mpirwa
TANGA IGITEKEREZO