Aba Karateka barasoreza umwaka mu irushanwa rya miliyoni 7 Rwf

Yanditswe na Thierry Kayishema
Kuya 26 Ukuboza 2014 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe rya karate mu Rwanda (FERWAKA) ku bufatanye n’Imbuto Foundation bateguye irushanwa risoza umwaka wa 2014 “National Anti Malaria senior Karate championship” rizabera kuri stade Amahoro kuva tariki ya 28-30 Ukuboza 2014.
Imbuto Foundation yatanze inkunga ya miliyoni 7 Rwf yo gutegura iri rushanwa. Iyi mikino izajya itangira saa tatu z’igitondo isozwe saa munani z’igicamunsi.
Niyonzima Clement uhagarariye umushinga wo kurwanya Malaria mu Imbuto Foundation avuga ko bahisemo gukorana (...)

Ishyirahamwe rya karate mu Rwanda (FERWAKA) ku bufatanye n’Imbuto Foundation bateguye irushanwa risoza umwaka wa 2014 “National Anti Malaria senior Karate championship” rizabera kuri stade Amahoro kuva tariki ya 28-30 Ukuboza 2014.

Imbuto Foundation yatanze inkunga ya miliyoni 7 Rwf yo gutegura iri rushanwa. Iyi mikino izajya itangira saa tatu z’igitondo isozwe saa munani z’igicamunsi.

Niyonzima Clement uhagarariye umushinga wo kurwanya Malaria mu Imbuto Foundation avuga ko bahisemo gukorana na FERWAKA kuko bashobora gukinira ahari ho hose kandi abantu bakaza ari benshi bagatahana n’ubutumwa bwo kurwanya Malaria.

Yagize ati “ Twifashishije Karate ngo tubwire Abanyarwanda ko muri iki gihe Malaria yiyongereye tubakangurire kuyirinda.”

Amakipe ya mbere azahabwa ibikombe n'ibihembo mu mafaranga

National Anti Malaria senior Karate championship izatangira kuri iki Cyumweru niryo rushanwa rya nyuma risoza 2014 risoza amarushanwa yandi ane yabaye.

Tariki ya 28 Ukuboza 2014 bazarushanwa nk’amakipe muri kumite (kurwana) na kata (imyiyerekano) mu bagabo no mu bagore.

Kuwa Mbere, tariki ya 29 Ukuboza 2014, hazakina abana b’abahungu n’abakobwa bari munsi y’imyaka 17 bazakina bigendanye n’ibiro byabo umuntu ku giti cye.

Rurangayire Guy Didier, umuyobozi wa tekiniki muri FERWAKA avuga ko muri iki cyiciro abakinnyi babiri ba mbere bazashyirwa mu ikipe y’igihugu ngo babakurikirane mu 2015.

National Anti Malaria senior Karate championship kuri stade Amahoro kuva tariki ya 28-30 Ukuboza 2014

Yagize ati “Babiri ba mbere bazahita bajya mu ikipe y’igihugu, mu bafite imyaka 14-17 tuzatoranyamo abana bafite impano bo gukurikirana kuva 2015.”

Irushanwa rizasozwa kuwa Kabiri hakina umuntu ku giti cye mu bari hejuru y’imyaka 18 (abagabo n’abagore).

Muri kumite na kata amakipe ane ya mbere azahembwa ibihumbi 400 Rwf, mu bakina ku giti cyabo (abakuru) bane ba mbere bazagabana ibihumbi 300 Rwf (kata na kumite) naho abari munsi y’imyaka 17 bafate ibihumbi 240 Rwf.

Ni ku nshuro ya kabiri Imbuto Foundation zateye inkunga irushanwa rya karate kimwe nko mu 2012.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza