IGIHE.com > Imikino > Karate

Ikiganiro kirambuye na Rurangayire Guy, ushinzwe tekiniki muri federasiyo ya Karate mu Rwanda


Yanditswe kuya 26-08-2011 - Saa 07:57'

Muri iyi minsi abenshi bari kwibaza uko amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino ya All Africa azitwara, IGIHE.com yakomeje kubakurikiranira uko imyitozo ikomeje kugenda.

Ubwo twasuraga ikipe ya Karate twagiranye ikiganiro kirambuye n’ ushinzwe tekiniki muri federasiyo ya karate mu Rwanda, Rurangayire Guy mu bigendanye n’umukino wa karate mu Rwanda.

Rurangayire, abakunzi b’umukino wa karate mu Rwanda bazi cyane bitewe n’uburyo yawukinnye igihe kirekire, yatangiye adutangariza ko ikibashimisha ari uko ababyeyi basigaye bemerera abana babo kuba bakina umukino wa karate nk’iyindi mu gihe kera wasangaga atari uko byari bimeze.

Rurangayire yatubwiye byinshi kuri karate y’u Rwanda cyane ku buryo biteguye imikino ya All Africa bazitabira guhera tariki ya 3 Nzeri 2011, nk’uko twabibasezeranyije ; aha tubafitiye ikiganiro kirambuye na Rurangayire Guy.

IGIHE.com : Mwiriwe Guy

Guy : Mwiriwe neza Egide.

IGIHE.com : Amakuru yanyu ?

Guy : Amakuru ni meza cyane.

IGIHE.com : Muri iyi minsi karate yifashe gute mu Rwanda ?
Guy : Muri Karate tumeze neza gahunda zirakomeje, usibye gahunda ndende dufite muri federasiyo yo guteza imbere umukino wa karate mu Rwanda, nk’uko ubibona abasore bacu bari kwitegura imikino nyafurika (All Africa Games).

IGIHE.com : Imikino ya All Africa muri kuyitegura gute ?

Guy : All African Games imyiteguro turayikomeje abasore bameze neza kugeza ubu nta kibazo twari twahura nacyo by’umwihariko.

IGIHE.com : Mufite abakinnyi bangahe mu mwiherero ?

Guy : Dufite abakinnyi 9, bagizwe n’ikipe ya Kumite igizwe n’abagabo 5, ikipe ya Kata igizwe n’abagabo 3,ndetse n’umukobwa umwe uzakora Kumite na Kata Individuel kuko batatwemereye gukora ikipe yuzuye y’abakobwa kubera amikoro, ariko dufite n’abandi bakinnyi 5 batari kumwe n’abandi mu mwiherero kuri La Palice i Nyandungu bo bakora bataha kugira ngo hatazavuka impamvu yatuma hitabazwa undi mukinnyi ugasanga ntiyateguwe.

IGIHE.com : Abo bakinnyi se, ndavuga ikipe y’abakinnyi 9 ubona bahagije ?

Guy : Ntibahagije kuko byibuze ikipe ya Karate mu bagabo iba igizwe n’abantu 11 bari mu byiciro bikurikira ; abakinnyi 7 muri Kumite n’abakinnyi 4 muri Kata naho ikipe y’abagore iba igizwe n’abantu 8, harimo 4 bo muri Kumite na 4 muri Kata.

IGIHE.com : Niba badahagije se impungenge ni izihe ?

Guy : Impungenge ni izisanzwe kuko umukinnyi mu marushanwa ashobora kuba yarwara cyangwa akavunika ukabura umusimbura bityo ikipe igasezererwa idakinnye, ibyo bimaze kutubaho inshuro irenze imwe mu marushanwa.

IGIHE.com : Mufite ikipe igaragaza gukomera muri aka karere dutuyemo ni ikihe cyizere mwaha abanyarwanda mu bijyanye no kwitwara neza muri iriya mikino Nyafurika ?

Guy : Ikipe yacu muri aka karere dutuyemo ntiduhagaze nabi ndetse mu minsi ishize twabashije gutwara umwanya wa kabiri muri Kumite na Kata, ndetse n’indi midali itandukanye muri Individuel mu marushanwa yari yabereye muri Kenya kandi ikipe nabwo ntiyari yuzuye, ubu ubwo tujyanye ikipe ijya kwegera imibare isabwa turizeza abanyarwanda kuzakora ibishoboka byose tukitwara neza ndetse n’imidali ikaboneka muri Karate.

IGIHE.com : Mu marushanwa mpuzamahanga bigaragara ko hari byinshi abakinnyi b’Abanyarwanda baba babura yaba kutamenyera ndetse n’ imyiteguro iri hasi n’iki wabivugaho ?

Guy : Ibyo ndumva muri rusange buri Sport yakagombye gukora gahunda ihamye y’imyiteguro ijyanye n’igihe abakinnyi bagatozwa mu rwego rujyanye n’irushanwa bazitabira kandi bagatozwa n’umutoza ufite ubwo bumenyi.

IGIHE.com : Ubu mufite umutoza w’ umurusiya ? Ese ubona bizongera iki kuri karate y’ u Rwanda ?

Guy : Umutoza wa Federation ya Karate dufite amaze gutanga umusaruro ugaragara mu mezi atandatu amaze mu Rwanda, mu bakinnyi bitabiriye imyitozo ye ubona ko bateye imbere bikomeye ndetse n’iyo urebye ikipe yacu yubu ubona itandukaniro rinini ni uko yari imeze umwaka ushize haba mu rwego rwa tekiniki cyangwa ibijyaye n’ingufu ndetse no gukomera.

Uyu mutoza abifitiye impamyabushobozi ntaho rero ahuriye n’uko twatozaga cyangwa twatozwaga ngira ngo nawe uzabyibonera uko muzagenda muza kureba imikino yacu.

IGIHE.com : Nonese ubona uburyo bwo guhitamo amafederasiyo afashwa hari ikintu kinini byongera mu kuzamura siporo y’ u Rwanda ?

Guy : Iyo ndumva ari gahunda ya MIJESPOC yafashe bitewe n’amikoro igihugu cyacu kiba gifite, kandi iyo urebye ubona yakagombye gutanga umusaruro ikibazo gihari jye mbona gikomeye iyo siporo bahisemo idatanze umusaruro umwaka umwe, ibiri, itatu ... igashira hakorwa iki ?

Ariko hakagombye kujya habaho igenzura siporo yahawe ubushobozi ntibashe gutanga umusaruro ufatika igasimbuzwa indi yaba ihuje nayo amikoro asabwa, ibyo mbona ko byatuma haboneka umusaruro na federasiyo ifashijwe ikabona ko igomba kugira byinshi ikora mu kuzamura umukino runaka, ibyo byazanatuma imwe mu mikino imaze gutera imbere yatangira no gusa niyifasha noneho n’indi ikitabwaho.

IGIHE.com : Usibye se iyi mikino muzitabira vuba n’izihe gahunda za vuba mufite muri karate y’ u Rwanda ?

Guy : Gahunda ubu dufite ni nyinshi ariko iya mbere yadushimishije ni uko Karate ubu iri mu mikino ikinwa mu mu mikino yo mu mashuri (Inter Scolaire) aho tubona abana bakiri bato bazajya basimbura abandi ndetse tukaba dutegereje inkunga ya MIJESPOC nabo bakazitabira amarushanwa y’Isi mu kwezi k’Ukwakira 2011 azabera muri Malaysia niba ntagihindutse, ariko ubu dufite amarushanwa akomeye umwaka utaha wa 2012 dushaka gutegura kare turamutse tubonye ubushobozi hari imikino y’akarere ka 5, shampiyona nyafurika izabera muri Maroc ndetse na shampiyona y’Isi izabera i Paris mu Bufaransa.

IGIHE.com : Murakoze.

Guy : Murakoze kandi mugire akazi keza.

IBITEKEREZO
mbere na mbere mbanje kubasuhuza icyo nabasaba nukujya mukora igenzuru mumarushanwa kuko habamo amarangamutima urugero umuntu aratsinda ntamenye4 igihe basohokeye ntibamumenyeshe murakoze
Musubize22.01.2013 saa 09:23
MANIRAFASHA DESIRE
mbere nambere mbanje kubasuhuza, kubijyanye numukino wa karate, ntakuntu hakorwa equipe national ya bana wenda bari under 17yrs ndetse hakaba na ma equipe nka tatu ndavuga equipe national hakaba atatu A, B, C, noneho umuntu akajya akina bitewe numutoza we hamwe na federation bakaba aribo ba qualifier umuntu kuzamuka muyindi equipe.bitewe nu buryo akina ndetse naho yumva nawe yi qualifier mo niba ari muri kumite cyangwa se kata .bityo bizatuma umuntu agira umuhigo wo kuzamuka muyindi equipe. ikindi cya kabiri navuga nuko habaho kwigisha abakinyi ba karate amateka ya karate nuburyo karate yatangiye kwisi kugeza igeze mu rwanda, ndetse bakanemenya ni bice bimwe na bimwe bigize umubiri mururimi rwi kiyapani, kuko akenshi ari rwo rukoreshwa muruyo mukino. murakoze mugire amahoro y,Imana.
Musubize22.10.2011 saa 06:35
ally habibu
Ok, reka dutegereze turebe kko ibikorwa nibyo dushaka,arko wibuke amarushanwa aherutse uko byagenze imitegurire yawe ya equipe(?) no gufata abakinnnyi bidasobanutse bagatsindwa ugatangaza inkuru zitarizo, Guy take care
Musubize26.08.2011 saa 01:29
super
Ndagushyigikiye mu byo uvuga byo gutoranya equipe kuko habamo amarangamutima cyane bigatuma hatoranywa abatari abahanga !! Guy nareka umutoza ajye akora akazi ke we atange inama sinon karate yu rwanda ntaho izagera
22.07.2012 saa 15:29
umukarateka
Ndagushyigikiye mu byo uvuga byo gutoranya equipe kuko habamo amarangamutima cyane bigatuma hatoranywa abatari abahanga !! Guy nareka umutoza ajye akora akazi ke we atange inama sinon karate yu rwanda ntaho izagera
22.07.2012 saa 15:31
umukarateka

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!