Mu rwego rw’amarushanwa mpuzamahanga ku rwego rw’Afurika y’umukino wa Karate yaberaga mu gihugu cya Maroc, ikipe y’u Rwanda yitabiriye ayo marushanwa yitwaye neza.
Ikipe y’u Rwanda ya Karate igizwe n’abakinnyi bagera kuri 11 yageze mu gihugu cya Maroc kuwa 05 Nzeri 2012. Amarushanwa nyir’izina akaba yabaye kuwa gatandatu tariki ya 8 no ku cyumweru tariki ya 09 Nzeri 2012.
Ibirori bifungura amarushwanwa byatangiye saa kumi z’umugoroba (16h00 GMT), bikaba byari byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate ku rwego rw’Isi, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate muri Afurika, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo n’umuco.
Ku munsi wa mbere w’amarushanwa abakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza, aho benshi bagiye bakurwamo bageze kure.
Gusa ntibyahereye aho kuko 2 muri bo begukanye imidari ya Bronze ; umudari wa mbere watwawe n’umusore Twajamahoro Sylvestre muri KATA ; uwa kabiri, wo ukaba warafashwe n’umukobwa witwa Kabera Rehema muri KUMITE.
Imikino yakomeje ku cyumweru, aho amakipi y’ibihugu yahanganaga.
Mu mukino wa KUMITE u Rwanda rwahuye na Cote d’Ivoire ku mukino wa mbere aho bakuwemo mu byukuri bagerageje mu mikino itanu batsinzwe itatu (3-2) (4-2) (1-0), baganya umwe (0-0) batsinda umwe (5-2).
Naho muri KATA u Rwanda rwatsinzwe na Libya muri kimwe cya kabiri, Sudani itsindwa na Misiri. Ku mwanyawa gatatu u Rwanda rwahuye na Sudani ibatwara umudari wa bronze. Umwanya wa mbere wegukanwe na Misiri nyuma yo gutsinda Libiya.
Nyuma y’amarushanwa, Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate muri Afurika (UFAK) ryakoze urutonde rw’ibihugu rigendeye ku buryo abakinnyi bitwaye, u Rwanda ruza ku mwanya wa 9 mu bihugu 19 byari byitabiriye amarushanwa.
Nk’uko uwari uhagarariye Itsinda ry’u Rwanda, Rurangayire Guy Didier yadutangarije, amarushanwa aheruka u Rwanda rwaje ku mwanya wa 15, ubu rukaba rwarateye intambwe. Yagize ati “ni ibyo kwishimirwa.”
Muri ayo marushanwa igihugu cya Misiri (Egypte) ni cyo cyegukanye imidari ya Zahabu myinshi, muri rusange ibihugu by’abarabu bikaba ari byo byaje ku myanya y’imbere.
Biragaragara ko abakinnyi b’u Rwanda icyo abandi babarusha ari ingufu, akamenyero mu marushanwa n’imyitozo ihagije.
Twabamenyesha ko ikipe y’u Rwanda yitabiriye aya marushanwa yatewe ingabo mu bitugu n’abanyarwanda basanzwe baba mu gihugu cya Maroc bose b’abanyeshuri.
Miss Rehema witwaye neza cyane, ndetse bigaragara ko umudari wa zahabu wamugarukiye mu kigaza, ugereranyije n’uko yitwaye dore ko uwamukuyemo ari we wawegukanye.
Ibihugu 19 byitabiriye amarushanwa ni Congo Brazaville, Mali, Afurika y’Epfo, Senegal, Tchad, Tunisia, Algeria, Angola, Benin, Botswana, RDC, Cote d’Ivoire, Gabon, Libya, Egypte, Soudan, Cameroun, Rwanda na Maroc yateguye ayo marushanwa.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Kurwanya Malariya binyuze mu mikino ya Karate
5.01.2013 |
|
Kigali : Hatangijwe icyiciro cy’abakuze muri karate
23.12.2012 |
|
Abanyarwanda 5 bazitabira amarushanwa ya Karate mu Bufaransa
15.11.2012 |
|
Rurangayire Guy yegukanye Dani ya kane muri Karate
20.07.2012 |
|
Rurangayire Guy yagiye muri Amerika gukorera dani ya kane muri Karate
12.07.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |