Abanya-Kigali bitabiriye Siporo ya ‘Car Free Day’ basabwa guca ukubiri n’amacupa ya plastique

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 Kamena 2018 saa 01:17
Yasuwe :
0 0

Muri siporo ya Car Free Day yitabiriwe n’ibihumbi by’abatuye mu bice bitandukanye bya Kigali kuri iki Cyumweru tariki 3 kamena 2018, hatanzwe ubutumwa bwihariye bwo kurwanya amacupa akoze muri plastique kubera ingaruka mbi agira ku bidukikije.

Car Free Day yatangiye bwa mbere muri Kigali muri Gicurasi 2016 iba rimwe mu kwezi ariko kubera ubushake Abanya-Kigali bagaragaje bwo kuyitabira ari benshi, mu Ukuboza 2017 Umujyi wa Kigali uyongerera igihe, ihabwa iminsi ibiri mu kwezi.

Mu yabaye kuri iki Cyumweru, harimo ingeri zitandukanye nk’abakuze, abana n’urubyiruko rwinshi ndetse yanitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu nka Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, uw’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent, uw’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, uw’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne ndetse n’Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal.

Nyuma yo gukora imyitonzo ngororamubiri itandukanye babifashijwemo n’umutoza, Mukasa Nelson, abayitabiriye bahawe ubutumwa ku bukangurambaga bwo kumenyesha abanyarwanda ububi bw’ibikoresho bikoze muri plastique banasabwa kubyirinda.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent, yagize ati “Ndagira ngo mbagezeho ubutumwa bujyanye n’umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije tuzizihiza tariki 5 Kamena ariko twe, mu Rwanda tukazakora icyumweru cyose cyahariwe kubungabunga ibidukikije.”

Yakomeje agira ati “Uyu mwaka, insanganyamatsiko ijyanye no kurwanya umwanda ukomoka ku bikoresho bya plastique. Murabizi ko mu Rwanda twaciye amasashi mu 2008 bigenda neza, igihugu cyacu kimenyekana nk’icya mbere mu isuku. Uyu mwaka rero turashaka gutera indi ntambwe tukarwanya n’amacupa ya plastique kuko nayo atabora.”

Mu gusobanura impamvu u Rwanda rwiyemeje guca burundu ibikoresho bya plastique, Dr. Biruta yatanze urugero rw’uburyo iyo umuntu amaze gukoresha agacupa akajugunya ahantu, umuvu waza ukagatwara mu migezi, imigezi nayo ikakajyana mu biyaga, ayo macupa yamara kuba menshi agatangira kwangiza ubuzima bw’ibisimba byo mu mazi birimo n’amafi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, we yasabye abantu kwirinda inzoga nyinshi, itabi, isukari n’amavuta byinshi kuko nabyo byangiza ubuzima ndetse bikaba biri mu bihitana abantu benshi ku Isi.

Abafana ba Rayon Sports bo mu itsinda rya Gikundiro Forever nabo bitabiriye
Car Free Day yo kuri iki Cyumweru yitabiriwe n'abantu benshi
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, nawe yitabiriye iyi siporo
Nyuma ya siporo, abitabiriye Car Free Day bateze amatwi ubutumwa bwihariye bahawe
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, akora siporo
Uyu mwana nawe ntiyacitswe...
Abashaka gupimwa indwara zitandura, babikorerwa ku buntu muri Car Free Day
Abitwaye neza muri buri Car Free Day barahembwa
Iyi siporo yanitabiriwe n'abanyeshuri ba Green Hills bari kumwe n'ababyeyi babo
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yijeje abakunda Car Free Day ko izakomeza kubaho ndetse ikongerwamo imbaraga nyinshi
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent, yasabye abantu kureka burundu ibikoresho bya plastique
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yasabye abantu kugabanya inzoga, itabi, isukari n'amavuta kuko byangiza ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza