Kenshi usanga amashyirahamwe y’imikino n’abategura amarushanwa atandukanye bibanda ku bakiri bato babakangurira kwirinda indwara zitandura nk’umubyibuho ukabije, umuvuduko w’amaraso, umutima n’izindi ndetse n’abafitemo impano zibe zazamuka zibabyarire umusaruro.
Umuryango udaharanira inyungu Gate of Hope Ministries wateguriye abasaza n’abakecuru bari hagati y’imyaka 65 na 80, isiganwa ryo kwiruka ku maguru ryabereye mu murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo ku ntera ya kirometero ebyiri mu rwego rwo kubakangurira gukora siporo mu mbaraga nke basigaranye nk’uko umuhuzabikorwa w’uyu muryango Baraka Porete yabitangaje.
Ati “ Ubundi uyu muryango usanzwe ukora ibikorwa byo kwita ku bageze mu za bukuru. Watangiye ugamije kuvana bamwe muri bo mu irungu aho wasangaga hari abatakigira abana, ari incike, barihebye. Ubu bahura buri kwezi bakaganira bakungurana ibitekerezo. Iri rushanwa ryo twariteguye kugira ngo tubereke ko n’ubwo bakuze ariko bashobora no gukora siporo zoroheje zibafasha kugira ubuzima bwiza.”
Nyinawankusi Emma wegukanye igikombe muri iri siganwa, yavuze ko kuva abayeho ari ubwa mbere yari agerageje gukora siporo ari mu irushanwa ariko byamushimishije binamugarurira icyizere ku buryo n’ikindi gihe atazongera kumva ko ashaje atabasha siporo.
Ati “Ubusanzwe nkora urugendo iyo ngiye ku kiliziya, ikindi gihe mba ndi mu rugo kubera intege nke. Badutumira muri iri siganwa numvaga bidashoboka ariko kuko abo twakinanaga ari urungano mpfa kuza. Byari ibyishimo pe, kandi mbonye ko ngishoboye. Nzajya nkomeza ngerageze gukora urugendo ariko ruto kuko imyaka iranjyanye, intege ni nke.”
Muri iri siganwa kubera ubusaza banyuzagamo bakiruka nk’iminota ibiri ubundi bakagenda ariko batera intambwe ndende; mu bagera kuri 45 bari baritangiye hakaba hasoje 12 uwabaye uwa mbere ahabwa ibihumbi 20 n’igikombe ariko n’abandi bose bitabiriye bagenerwa ishimwe.










TANGA IGITEKEREZO