Caster Semenya yakuriweho ibyo kugabanyirizwa imisemburo y’abagabo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Kamena 2019 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi mpuzamahanga wo gusiganwa ku maguru wo muri Afurika y’Epfo, Caster Semenya yakuriweho ibyemezo yari yafatiwe byo gufata imiti imufasha kugabanya imisemburo ya kigabo afite kugira ngo yemererwe gukomeza gusiganwa mu cyiciro cy’abagore.

Uyu mugore w’imyaka 28, ufite agahigo ko gusiganwa muri metero 800 mu mikino Olempike, yamaze gukurirwaho ibi byemezo byari byafashwe n’Ishyirahamwe ry’imikino ngororangingo ku Isi, IAAF.

Nk’uko byatangajwe n’ikipe y’abanyamategeko be, Urukiko Rukuru rwo mu Busuwisi rwabaye ruhagaritse iki cyemezo cya IAAF, rwemerera Caster Semenya gukomeza gusiganwa atagabanyishije imisemburo ya kigabo izwi nka testosterone.

Mu kwezi gushize, Semenya yari yatsinzwe ubujurire yakoreye mu rukiko rwa Siporo (CAS), bituma ahitamo kwitabaza uru rukiko rukuru rwo mu Busuwisi kuko yabonaga abangamiwe nk’ikiremwamuntu.

Umwunganizi we mu mategeko, Dr Dorothée Schramm yavuze ko ‘Urukiko rwabaye rushyigikiye Semenya by’agateganyo, aho ikibazo cye ari ingenzi kuko kizamo guharanira uburenganzira bwa muntu cyane ku bakinnyi b’abagore.”

Tariki ya 31 Nyakanga 2009, Semenya wari ufite imyaka 18, yegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa metero 800 muri Shampiyona Nyafurika y’abato mu gihe muri Kanama uwo mwaka, yakorewe isuzuma ry’igitsina (ngo barebe niba ari umugore koko) mbere yo kwitabira Shampiyona y’Isi yabareye i Berlin mu Budage.

Tariki ya 19 Kanama nibwo yaciye agahigo ku Isi yari yashyizeho muri Nyakanga mu gusiganwa muri metero 800, aba ari nabwo hamenyekana ko yakorewe isuzuma ry’igitsina ke mu gihe yari yabwiwe n’uwayobora Imikino yo gusiganwa ku maguru muri Afurika y’Epfo ko bashaka kureba ko adakoresha imiti imwongerera ingufu.

Semenya yongeye kwemererwa gusiganwa na IAAF muri Nyakanga 2010, yegukana umudali w’umwanya wa kabiri mu gusiganwa metero 800 mu mikino Olempike yabareye i Londres mu Bwongereza mu 2012, nyuma azamurwa k’uwa Zahabu kuko Mariya Savinov wari wawegukanye basanze yarafashe imiti imwongerera ingufu.

Muri Nyakanga 2014, umuhinde Dutee Chand w’imyaka 18 yahagaritswe kwitabira amarushanwa bitewe n’uko basanze afite ikigero cy’imisemburo ya Testosterone kingana n’icy’abagabo, muri Werurwe 2015 agana mu mategeko, aho nyuma y’amezi atatu yemerewe gukina ubwo CAS yahagarikaga icyemezo cya IAAF mu gihe cy’imyaka ibiri.

Tariki ya 20 Kanama 2016, Semenya yatwaye umudali wa Zahabu mu gusiganwa metero 800 mu mikino Olempike yabereye i Rio de Janeiro, ariko icyemezo cyo kumwemerera gukina kibazwaho n’abandi bakinnyi.

Muri Nyakanga 2017, ubushakashatsi bwakozwe na IAAF bwagaragaje ko uyu mugore afite imisemburo myinshi ya kigabo izwi nka testosterone, hafatwa icyemezo cy’uko agomba kuyigabanya, ariko we atangira kujya mu nkiko muri Gashyantare uyu mwaka, aho byarangiye ibyemezo bya IAAF bihagaritswe by’agateganyo.

Semenya yemerewe kongera gusiganwa
Urukiko rwo mu Busuwisi rwahagritse ibyemezo bya IAAF byo kuba Semenya yagabanyirizwa imisemburo ya kigabo afite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza