Gukora siporo kenshi birinda imitsi itwara amaraso gusaza

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 21 Gicurasi 2018 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukora siporo inshuro ziri hagati y’enye n’eshanu mu cyumweru birinda imitsi ivana n’ijyana amaraso mu mutima gusaza ndetse bigakumira n’indwara zikunze kuwibasira.

Ikigo gitangirwamo Imyitozo n’Ubuvuzi (Institute for Exercise and Environmental Medicine) giherereye Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyakoreye ubu bushakashatsi ku bantu 100 bafite imyaka 60 kuzamura, bunatangazwa muri ‘‘The Journal of Physiology.’’

Mu bakoreweho ubushakashatsi byagaragaye ko abakoze siporo inshuro ziri hagati y’ebyiri n’eshatu, byarinze imwe mu mitsi itwara amaraso mu mutima kwangirika. Hagiye hasuzumwa uko mu buzima bwabo bagiye bitabira gukora imyitozo ngororamubiri.

Iyi mitsi ubusanzwe ifite inshingano yo gukura amaraso mu mutima ikayajyana mu mubiri no kuyagarura ngo yongere asukurwe iteye ku buryo ishobora kubyimba cyangwa kwifunga ntikomeze gukora neza.

Iri tsinda ry’abashakashatsi riyobowe na Dr Benjamin Levine, ryasanze umuntu wagiye akora siporo y’iminota 30, inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu cyumweru, imitsi itwara amaraso mu gice cy’umutwe n’ijosi itarigeze isaza.

Ni mu gihe abazikoze inshuro ziri hagati y’enye n’eshanu bo basanze imitsi minini itwara amaraso mu gihimba no mu nda n’iyajyana mu mutwe ikorana neza.

Ntibigeze ariko bareba izindi ngingo zirimo nk’imirire, amateka y’uburyo umuntu yabayeho n’ibirebana n’imyigire n’ubwo nabyo bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’umubiri we.

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko umuntu adakwiye gutegereza kugira imyaka 70 ngo atangire gukora imyitozo ngororamubiri, kuko igihe aba agezemo biba bigoye ko zigira icyo zihindura ku miterere n’imikorere y’umutima n’imitsi itwara amaraso.

Gukora siporo kenshi birinda imitsi itwara amaraso gusaza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza